Hategujwe impinduka mu mikoreshereze y’ikinyarwanda mu itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho umukuru w’Igihugu anengeye imikoreshereze y’ikinyarwanda itanoze mu bitangazamakuru bimwe, Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC, ruvuga ko hari politiki z’itangazamakuru zigiye guhinduka.

Ni nyuma y’uko kenshi abanyamakuru cyane cyane abakoresha amajwi, amashusho n’inyandiko, bakunze gushinjwa kwangiza nkana ururimi rw’Ikinyarwanda.

Cyane cyane abagikoresha bakivangiramo indimi z’amahanga ndetse n’amagambo mahimbano atazwi neza inkomoko yayo azwi nka Slang, akoreshwa cyane n’abakiri bato.

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana na RBA yanenze bamwe mu banyamakuru batanoza ikinyarwanda aho yagaragaje impungenge z’uko ururimi rw’Ikinyarwanda rushobora gukomeza kwangirika, mu gihe itangamakuru ritagize icyo rikora muri iki gihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorw w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, Emmanuel Mugisha ari narwo rushinzwe gukurikirana ibinyura mu bitangazamakuru mu Rwanda, yemera ko Ikinyarwanda kidakoreshwa neza mu banyamakuru bamwe na bamwe, ariko afitiye icyizere politiki y’itangazamakuru iri kuvugururwa ko izatanga igisubizo kuri iki kibazo.

Umukuru w’Igihugu avuga ko Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa ndetse ko haramutse hashyizweho gahunda yihariye igamije kwigisha rubanda gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, Leta yiteguye kuyishoramo amafaranga.

Perezida Kagame ni kenshi akunze gucyebura abadakoresha neza ikinyarwanda. Akenshi mu bo akunda kugarukaho harimo abayobozi usanga bakoresha cyane indimi z’amahanga n’ahatari ngombwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *