Ibihembo bizatangwa hashingiwe ku gaciro k'umuganda wakozwe

Hateguwe amarushanwa y’umuganda

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yateguye amarushanwa y’umuganda mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturarwanda kuwitabira kurushaho, no kuwukoramo ibikorwa bisubiza ibibazo by’abaturage mu bukungu no mu mibereho myiza hagamijwe guhanga udushya.

Iyi Minisiteri yabitangarije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2023. Yavuze ko igikorwa gihatana gikomba kuba hari ibisabwa cyujuje.

Ubu butumwa buragira buti: “Igikorwa cy’umuganda gihatana kigomba kuba cyarakozwe n’abaturage, cyarakozwe mu mwaka wa 2022/2023. Kigomba kuba ari igikorwa kinini, kiramba kandi gifitiye akamaro abaturage n’igihugu. Icyo gikorwa kigomba kuba nta yandi marushanwa kigeze kujyanwamo.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikomeza ivuga ko igikorwa kizemererwa kwitabira amarushanwa kandi, kigomba kuba kiboneka muri kimwe mu byiciro bitatu nk’uko biri mu butumwa bwayo. Iti:”Icyo gikorwa kigomba kuba kiri mu byiciro 3: ibikorwa remezo/ubukungu, imibereho, imiyoborere n’ubutabera.”

Muri aya marushanwa, buri murenge mu gihugu hose uzatoranya igikorwa cy’umuganda ntangarugero kizajya kurushanwa ku rwego rw’akarere, hanyuma na buri karere kazajya gatoranya igikorwa cya mbere mu karere kizarushanwa ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali.

Umuganda watangiye gukorwa mu Rwanda mu mwaka wa 1962, ari igikorwa ngaruka cyumweru gikorwa na buri Munyarwanda wese ufite imyaka y’ubukure.

Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuganda wagize uruhare mu kongera guhuriza hamwe Abanyarwanda, aho kugeza ubu iki gikorwa buri kwezi mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kwishakamo ibisubizo hagamijwe iterambere rirambye.

Ibihembo bizatangwa hashingiwe ku gaciro k'umuganda wakozwe
Ibihembo bizatangwa hashingiwe ku gaciro k’umuganda wakozwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *