Havumbuwe uko u Bushinwa bucengera ibigo by’abanyamahanga ku mpamvu z’ubutasi

Sangiza iyi nkuru

Hafi miliyoni 2 z’amakuru arebana n’abagize ishyaka rya Gikomunisiti ry’Abashinwa (PCC) yibwe mu bubiko bwo muri Shangai yagaragaje ko bamwe mu bagize iri shyaka bakorera ibigo n’inzego z’amahanga ariko bashinzwe ubutasi, aho ibinyamakuru byo muri Australia no mu Bwongereza bivuga ko aba Bashinwa bacengeye muri ambasade z’ibihugu byinshi by’amahanga zikorera Shanghai ariko hari ikindi kibagenza.

Ikinyamakuru The Australian, kivuga ko byibuze ambasade 10 z’amahanga zikorera i Shanghai zikoresha abayoboke b’ishyaka PCC, bamwe bamaze imyaka isaga 10 ari abakozi kandi mu myanya y’ingenzi nk’impuguke mu bya politiki n’ubukungu.

Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza kikaba kivuga ko aya makuru yashyizwe ku karubanda agaragaza ko u Bushinwa bumaze kugira ijambo mu nzego hafi ya zose, zirimo n’ibigo by’ubwirinzi, amabanki n’inganda zikomeye z’imiti.

Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko muri rusange amazina miliyoni 1,95 yakuwe muri serveur y’i Shanghai bikozwe n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bushinwa mu 2016.

Urutonde ruriho ayo mazina rwaje kugera ku ihuriro mpuzantekonshingamategeko ku Bushinwa (IPAC) muri Nzeri 2020 mbere yo gushyikirizwa mu mezi abiri ashize ibinyamakuru bitatu ari byo; The Australian, De Standaard cyo mu Bubiligi, The Sunday Mail cyo mu Bwongereza n’umunyamakuru umwe wo muri Suede.

Ibyahishuwe ngo bikaba byashimangiye impungenge za bimwe mu bigo by’amahanga bikorera mu Bushinwa bivuga ko bikomeje gucengerwamo n’ishyaka riri ku butegetsi ari nako ribihatira kugira uruhare mu gufata ibyemezo.

The Telegraph ivuga ko abayoboke ba PCC ubasanga mu nzego z’ubuyobozi bw’ibigo nka Boeing, Deutch Bank cyangwa HSBC. Gusa, bimwe mu bigo by’Abanyaburayi ngo mu minsi iri imbere bishobora kuvanamo akabyo karenge nyuma y’aya makuru yashyizwe ku karubanda yahawe akabyiniriro ka “Shanghai Leaks”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *