Abantu bafite virusi ya SIDA bagiye guhabwa umuti uterwa mu rushinge ukamara igihe kirekire, bityo bahagarike kunywa ibinini bigabanya ubukana bw’iyi ndwara bafataga buri munsi. Imiti Cabotegravir (uzwi ku izina rya Vocabria ukaba warakozwe n’ikigo ViiV Healthcare na rilpivirine uzwi nka Rekambys wakozwe na Janssen) niyo igiye kujya yifashishwa. Ni imiti iterwa inshuro ebyiri, urishinge rumwe ukwarwo muri buri mezi abiri. Uyu muti mushya wemejwe n’ikigo gishinzwe ubuvuzi mu Bwongereza, NHS. BBC yatangaje iyi nkuru ko uyu muti utuma virusi igabanya ubukana. Biteganyijwe ko mu Bwongereza abantu bakabakaba 13, 000 bashobora gutangira gukoresha uyu muti, bakareka ibinini bya buri munsi. Mwarimu muri Kaminuza ya Queen Mary i Londres, Chloe Orkin, akaba n’impuguke mu bya virusi ya SIDA, avuga ko “Uyu muti uzafasha abafite virusi ya SIDA kudahora banywa ibinini buri munsi, ko bazajya bawufata inshuro esheshatu mu mwaka gusa.” Muganga Sanjay Bhagani, uyoboye ishyirahamwe European Aids Clinical Society, yavuze ko “Iki ni ikintu gikomeye cyane”.


