Héritier Luvumbu yakiriwe kwa Jean Pierre Bemba

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yakiriye Héritier Luvumbu uheruka gusubira muri RDC avuye mu Rwanda.

Luvumbu yahoze akinira Rayon Sports mbere y’uko iyi kipe isesa amasezerano bari bafitanye. Byari nyuma y’ibihano yari yafatiwe na FERWAFA yari yamuhagaritse amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, kubera igikorwa cya politiki yari yakoreye mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Police FC ibitego 2-1.

Nyuma y’amasaha make Luvumbu atandukanye na Rayon Sports yahise yerekeza iwabo, aho yakiriwe nk’intwari nyuma yo gushinja u Rwanda kwica bene wabo w’abanye-Congo.

Uyu mukinnyi by’umwihariko akigera iwabo yavuze ko hari bamwe mu Banyarwanda bari batangiye kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba, ndetse anashinja Ingabo z’u Rwanda kuba zari zatangiye kugota aho yari atuye.

Nzinga yavuze ko yarokowe na Ambasade ya RDC i Kigali avuga ko yamuhungishije.

Ibiro Ntaramakuru ACP by’abanye-Congo byatangaje ko ibyo Luvumbu avuga ko byamubayeho ari byo byatumye Jean Pierre Bemba amwakira, kugira ngo abimusobanuze neza.

Byunzemo ko Bemba nanone yamwakiriye mu rwego rwo “kumuha ubufasha akeneye mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za RDC (Tshisekedi)”.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Héritier Luvumbu yakiriwe kwa Jean Pierre Bemba
    Ariko ubu Luvumbu ntari kwishakir amaramuko koko? Ibyo avuga nibyo byamubayeho koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *