Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ubuyobozi bw’ikigo “College Don Bosco de Rushaki” bufatanyije n’ababyeyi n’abanyeshuli; bibutse abahoze ari abakozi n’abanyeshuli muri icyo kigo bazize jenoside yakorewe Abatutsi .
Muri uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016, abanyeshuli bafatanyije n’abarezi muri College Don Bosco de Rushaki, ikigo giherereye mu murenge wa Rushaki akarere ka Gicumbi intara y’amajyaruguru babanje gukora urugendo rwo kwibuka rwo kuva aho iryo shuli ryubatse bagana ku gasanteri ka Rushaki.

Kuri iyi tariki bibukaga abari abakozi bahakoraga ndetse n’Abanyeshuri bahize bazize jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ari nako bazirikana imiryango yazimye, kugira isubizwe agaciro yambuwe.
Nyuma baje gucana urumuri rw’ikizere, abashyitsi bose bari aho bagize icyo bavuga barimo uhagarariye ingabo, ndetse n’uhagarariye Abanyeshuri muri college de Rushaki, bagiye bagaruka ku kugaya abayikoze.

Mu muvugo wa Gerardine, umunyeshyuri muri iryo shuri, ndetse n’indirimbo za Group Abanyamahoro, nabo bagiye bagaruka cyane ku butumwa bwo kurwanya jenoside, ndetse harimo no kurema ikizere abasigiwe ibikomere nayo, banatanga ubutumwa ku rubyiriko kugirango rutazongera gushukwa rukagwa mu mahano nkayo.
Bati: “twese turi umwe ndetse turi bene Kanyarwanda”.
Umushyitsi mukuru wari aho ari we Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki, Nkunzurwanda John yagize byinshi yibutsa abanyeshuri n’abandi bari aho, ko bakiri urubyiriko,ndetse anashyima abagize iki gitekerezo cyo kwibuka muri iri shuli kuko ari ku nshuro ya mbere ryibutse abari abakozi ndetse n’abahize bazize jenoside.

Yakomeje yibutsa akaga Abanyarwanda bahuye nako mu 1994 biturutse ku buyobozi bubi ndetse bwanabibye ingengabitekerezo ya Jenoside bikagera aho Abatutsi basaga miliyoni bahasiga ubuzima.
Ngo niyo mpanvu iki gikorwa ari ingenzi kugirango abambuwe agaciro bagasubizwe hanarwanywa ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyayikomokaho byose.
Muri abo bibutswe bahize cangwa se bahayoboye harimo Rudahangarwa Jean Baptiste, Mubirigi Enselme, Mabwegeri jean Poul, Mukeshimana Jean D’Amour, Sendege Lambert, Ndatira Donat, Kizihiro Venat, Nyirigira Jean de Dieu, Mureramanzi Modeste, Ukurikiyinka william, Hakiri Erie, Mutesi Foustin, na Gasana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa @Bwiza.com


