9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg

Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya

Sangiza iyi nkuru

Umunsi Mukuru wa Noheli wizihizwa kuwa 25 Ukuboza buri mwaka. Mu Rwanda hari umubare munini w’ababakiristu bayizihiza, aho biteganyijwe ko izaba kuwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2019.

Umunsi w’ibyishimo ujyana no kugira ibishimishije by’uwo munsi ndetse no kongera kwibuka ibinejeje byabaye mu minsi yabanje. Si sakirirego yewe n’iyo hatangira kwitegurwa uko undi wazagenda cyane ko uba ubura iminsi itanu ngo utangire.

Ni muri urwo rwego Bwiza.com yageze mu bice bitandukanye ngo irebe uko umwuka w’imyiteguro y’Umunsi Mukuru wa Noheli wifashe. Ni ibice birimo iby’icyaro ndetse no mu Mujyi.

Muhima/Nyarugenge

Abaturage bigaragara ko nta byinshi mu by’imyiteguro bakoze. Nta kijyanye n’ibiti bya noheli abantu baguze, ni ubuzima busanzwe. Mu minsi ishize bagaragaje ko ibiribwa byahenze, ikiro cy’ibishyimbo cyavuye ku Frw 400 kigera ku Frw 1,000. Inyama ari nazo abantu bakunda kurya ku munsi mukuru imvange ni Frw 3,000 ku kiro, kivuye ku Frw 2,200.

Birumvikana ko bitoroshye kwigondera ibiribwa cyane ko umwe mu bacuruzi b’ibirayi mu Kagari k’Amahoro mu Mudugudu w’Inyarurembo yabwiye Bwiza.com ikiro cy’ibirayi cyiyongereyeho Frw 30 kubera iminsi mikuru. Cyavuye ku Frw 220 kijya 250 ku birayi byitwa Umweru na Kuruseke naho Kinigi yo yabaye iy’abifite kuko ikiro kimwe ari Frw 350.

Muri rusange ku Muhima bigaragara ko nta bidasanzwe biri kuba mu rwego rwo kwitegura Umunsi Mukuru wa Noheli. Mu mwaka ushize, byasabye ko ubuyobozi buza gutanga amabwiriza yo gushyiraho twa dutara twaka tumyatsa ku nzu z’ubucuruzi.

Kinyinya/Gasabo

Nkuko bisanzwe mu gihe nk’iki abantu benshi ku isi baba bari mu myiteguro yo kwizihiza Noheli, aho usanga abantu benshi bahaha ibiribwa ndetse n’imyambaro bazakoresha ku munsi nyirizina wa Noheli.

Kuri iyi nshuro si ko bimeze kuko aha mu Karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya ugerageje kugera kumaguriro usanga nta rujya n’uruza ruhari akenshi abaturage bavuga ko yaba ibiribwa cyangwa imyambaro byose bihenze kandi kubona amafaranga nabyo bitaboroheye.

Nta miziki ya Noheli byibuza mu ngo eshatu urasanga ari umwe uri gucuranga ibintu bisa n’ibyahinduye isura ugereranyije n’imyaka yashize.

Nyamirambo ku rya nyuma

Igihari ni uko mu mihana utamenya ko hari na Noheri yenda kuba! Imwe mu mpamvu nyamukuru ni ubukene bwiyongereyeho izamuka rikabije ry’ibiciro.

Ubusanzwe hari nk’abantu bakennye ariko bakoraga ibishoboka kugirango kuri noheri byibuze bazarye akaboga. Ubu ikiro ni 3700 frw, benshi iyi Noheri turayifata nk’indi minsi!

Ku rundi ruhande hari abandi bifite bazizihiza Noheri uko bisanzwe kuko abantu bose batareshya mu bushobozi ariko bakwiye kuzirikana abaturanyi babo bagasangira ku munsi nk’uyu ubusanzwe urangwa no guhana impano zitandukanye.

Rutonde / Rulindo

Umwe mu baturage yabwiye Bwiza.com ati ” Kera najyaga mbona muri karitsiye biteguye Noheli nk’ibirori bikaze cyane, bakabaga inka 10 ku gasanteri zigashira abantu bahaha, abana tukagurirwa imyenda kuri uyu munsi mukuru, ariko se ubukene bumeze gutya mu baturage bakwishima bate?”

Aho ndi ndabona nta kidasanzwe, abafundi n’abayede barimo kubaka abandi bari mu byabo, nta n’umuntu ndimo kumva avuga kuri iyo ngingo rwose, ibiribwa birahenze, mbese nta byishimo mbona ah!! Nanjye ubwanjye rwose ubu ndikubye, sinkeneye numbwira kuri iyo ngingo ya Noheli.”

Gatsibo/Rwimbogo

Imyiteguro ya Noheli nk’uko bisanzwe ijyana n’Ubunani, abakirisito biganjemo abo muri Kiliziya Gatulika, abo muri ADEPR n’abaprotestanti (EAR) ni bo biganza mu myiteguro y’iyi minsi mikuru, cyane Noheli.

Aba bakirisitu bagira imyiteguro mu minsi ibanziriza Noheli, aho mu gihe kingana n’iminsi itandatu, nka ADEPR bategura amasengesho aba guhera saa kumi z’igicuku kugeza ubwo tariki ya 25 Ukuboza igereye.

Ku bijyanye n’amafunguro bategura mbere ya Noheli, abenshi bahitamo kugura inyama, abandi bagahitamo gukora amatsinda, bakagura itungo (inka cyangwa ihene) bakaribaga tariki ya 24 Ukuboza, tariki ya 25 ikazagera bamaze gutegura amafunguro.

Hari n’abibumbira mu matsinda (cooperatives), umwaka ugatangira bakusanya amafaranga bazagabana umwaka urangiye, bakayifashisha mu kugura amafunguro, imyambaro ndetse no gukora imishinga ibyara inyungu.

Gusa hari abatabona ubushobozi bwo kugura amafunguro nk’inyama, bagahitamo kugura nk’ibishyimbo, ibirayi, inyanya, imboga rwatsi n’amavuta yo kubitekesha, kimwe n’abandi baba basaba Imana ko byibuze yabafasha kubona amafunguro yo kuri Noheli bitewe no kutagira ubushobozi.

Ni amashimwe kuri bamwe mu batuye muri aka karere kuko ubu hari abafite amasambu yabo bakuramo intonore z’ibishyimbo, bikaba byaborohera kugura ingereko, gusa ngo ho mu minsi ishize, akagemeri k’ibishyimbo (akanini gapima 1.5 Kg )kaguraga amafaranga ageze mu 1,300 RWF.

Ubunyobwa biri mu by’ibanze abatuye mu duce dutandukanye tw’aka karere bifashisha mu gutegura neza amafunguro ariko witegereje muri tumwe mu dusoko, ntaho ushobora kububona, aho buri mu mabutike bakabugurisha ku kiro (amafaranga 1500 RWF). Iki giciro ngo ntigisanzwe ku bantu bahinga ubunyobwa.

Hari umuco abenshi bashima, aho umuntu ufite ubushobozi yengaga ikigage cyangwa se ubushera, ubishoboye agategura n’amafunguro maze agatumira abaturanyi be bagasangira, umunezero ugasendera muri ako gace; kuva ku muto kugeza ku mukuru. Ariko ngo usa n’uwamaze gucika, buri wese yirebaho ku munsi wa Noheli, ufite agakoresha ibye, udafite akaba yanabwirirwa.

Bemeza ko Noheli Nziza ari ubusabane kuva mu nsengero kugeza mu ngo.

Uko imyitegiro ya noheri yifashe i Kampala muri Uganda

Umunyamakuru wacu uri i Kampala avuga ko abakirisitu bagaragaza ko biteguye ibyo kwizihiza ivuka rya Yesu. Imihanda yose ni uruvunga nzoka, imihanda yuzuye abantu bacacanamo bikoreye udukapu n’amashashi kuko hano ho yemewe.

Bagenzwa no guhaha akaboga, imyambaro n ibinyobwa. Kiliziya n’insengero byatatswe kubera kwizihiza uyu munsi mukuru ukomeye w’abemera Kristo.

9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg
Abaturage mu isoko rya Owino bazindutse ari uruvunganzoka bahaha, Ifoto: Bwiza.com

Mu ngo zabo naho hateguwe ibiti bizengurutsweho n’udutara dutatse inyenyeri z’amabengeza n’ibishushanyo by’uruhinja Yesu rwavukiye rukanaryamishwa mu muvure. Uhasanga kandi hakijwe za buji zizengurutse ikiraro byerekana ko Yesu yahavukiye.

N’ubwo bimeze bityo ariko noheri izarya umugabo isibe undi kuko ibiciro by’ibikenerwa byose byasamutse cyane. Urugero nk’ikiro cy’inyama cyaguraga 12000 shs ubu cyageze kuri 15000shs, inkoko yaguraga 18000shs ubu ni 40000shs, n’ibindi bikoresho nkenerwa mu minsi mikuru.

Uyu munsi mu muco w’Abanya-Uganda ni bwo hafi ya bose bajya mu cyaro iwabo keretse abatahafite. Barajya kwizihizanya mu miryango noheri no gusabana. Ibi bikaba bikorwa n’abakomeye, abayobozi bakuru, ndetse n’aboroheje. Haba radio, televisiyo n’ibindi bitangazamakuru byose ibiganiro na gahunda byahinduwe bikaba bivuga ku umunsi mukuru wa noheri.

Indamukanyo ni ukubanza kwifurizanya noheri nziza. Muri rusange icyo abantu bahuriraho ni ubukene, ifaranga ryarabuze abantu bakaba bashonje kugira ngo ugire uko wigeza bikaba bisaba kuba hari akantu wagurishije nabwo uhenzwe.

Mu muvundo uhari abaturage bafashe ibisambo bibiri bikora mu mifuka barabihonda babigira intere. Ubusanzwe umujura iyo afashwe abaturage baramwihanira kugeza naho avamo umwuka.

Abaturage kandi mu mihanda yose batanditsemo ibicuruza bya takataka mu kajagari gakomeye mu gihe ubusanzwe bicururizwa imbere mu maduka.

Hirya no hino uhasanga abapolisi bafasha abaturage n’ibinyabiziga kudakora impanuka no kurinda abajura bagenzwa no gukora mu mifuka cyangwa kwambura abantu ibikapu.

Bwiza.com ibifurije Umunsi Mukuru Mwiza wa Noheri n’ubwo kurya byaba ingorabahizi ariko nibura muri bazima, ni byinshi mwashimira Imana.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya
    none se urabona isi itari guhinduka ,ibyo bigomba kubaho

    1. Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya
      NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo “kwishimisha” no Gucuruza: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc… Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

    2. Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya
      NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo “kwishimisha” no Gucuruza: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc… Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

    3. Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya
      Uravuga ngo isi irimo guhinduka.Nibyo,ariko menya ko ihinduka iba mbi cyane.Reba Ibiza (natural disasters),reba ibitwaro biteye ubwoba China na Russia baherutse kwerekana bitabagaho kera kandi Uburayi na Amerika badafite (hypersonic missiles).Menya ko iyi si ijya ahantu habi.

    4. Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya
      Uravuga ngo isi irimo guhinduka.Nibyo,ariko menya ko ihinduka iba mbi cyane.Reba Ibiza (natural disasters),reba ibitwaro biteye ubwoba China na Russia baherutse kwerekana bitabagaho kera kandi Uburayi na Amerika badafite (hypersonic missiles).Menya ko iyi si ijya ahantu habi.

  2. Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya
    none se urabona isi itari guhinduka ,ibyo bigomba kubaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *