Hon. Sebaba: Hakenewe agapfukamunwa, agapfukamazuru n’agapfuka ibitekerezo bibi

Sangiza iyi nkuru

Akumiro karagwira! Maze iminsi itari mike nibaza iby’iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi, cyahawe amazina atagira ingano. Mwarabyumvise n’ubu mukibyumva aho hari abacyita “Koroneri Faburisi”, Koronariyusi, Koronaniyusi….bene nk’ayo mazina n’andi ntazi nsanga ku mbuga nkoranyarubanda. Ariko maye ntawabagaya kuko icyo cyorezo kitavuye iwacu ngo tukimenyere amazina nka Mugiga, Macinya, Umuhaha, ifumbi n’andi nk’ayo.

Abahanga bo ntako batagize bavuga bakanazana icyiswe “agapfukamunwa” nk’uburyo bwo kurwanya icyorezo. Ntawakinisha gusohoka atakambaye ngo akire ba bahungu n’ubwo bishoboka ko hari abahera mu ngo kubera kutakagira abandi bakiyemeza kugatizanya, ibintu bigoye kugenzura, imyumvire mike ku myambarire n’akamaro k’ako nabyo bikiyongera ku mbogamizi. None se ntimwiyumviye umushoferi w’ikamyo nini i Cyangugu, abahungu bamusanze atwaye apfukishije umunwa ikibabi cy’ ishu?

Mvuye muri ibyo, nibajije mu mashwezi yanjye niba izina agapfukamunwa ribereye koko ako gakoresho kavugwa gakingira umuntu kwandura. Simbyemera njye Sebaba. Nta kindi kibintera ni uko bakise nabi kandi kuzuyemo ivangura gusa gusa. Uwakise atyo niba atararangaye byaramucitse. None se iyo mwitegereje musanga gapfuka umunwa wonyine? Tureke amenyo n’ururimi kuko byo mwavuga ko biba mu kanwa gapfutswe. Ariko tuvugishije ukuri wambwira ko amazuru yo yazize iki? Yo se ntapfukwa? None kuki babereye bakakita agapfukamunwa aho kukita agapfukamazuru, ni uko akanwa gafite agaciro kurusha amazuru? N’ubwo ariko babivanguye batyo, unarebye mu ndimi z’amahanga birasobanutse neza ku buryo uwise iryo zina utamenya icyabimuteye. Nakuze nsanga bakita “cache- nez”, agapfuka cyangwa agahisha zuru.

None icyakabaye agapfukazuru cyahindutse agapfukamunwa! Uwise iryo zina wasanga yaratinye kuvuga amazuru ngo adakoma rutenderi, akaregwa ingengabitekerezo no guhembera amacakubiri. Njye Hon. Sebaba si ko mbibona kuko burya nitegereza nkabona kuba umuntu agenda yemye yambaye agapfuka mazuru, ba bandi bokamwe n’ivangura, abahanga mu bipimo by’amoko bagera aho babirebera ku mazuru, bivugira ibyo bashatse ku bandi, ubu bashobewe kuko babuze aho bahera.

Yewe ntawavuga imyato iki cyorezo cyagaritse ingogo ku Isi kuko ari ikigome. Gusa nyamara hari ibyiza cyatuzaniye. None se ntimubona ko cyatwunze n’abagize imiryango yacu, madamu n’abana bakaba batubona? Hari ugifata ku gatama uko yishakiye hamwe ataha atambitse ibirenge? Abatezi ba gatarina baracyabaho?

Nuko nta bushobozi mbifitiye, natanga itegeko rihoraho ripfuka ibitekerezo mu bwonko bw’abakundaga kurebera abandi ku mazuru bagamije kubavangura. Nabambika “udupfukabitekerezobibi”. Iki kizina kimbanye kirekire ariko hagize untabara yagihina akanahina ibitekerezo by’abo bagome maze hagashakwa izina ritabereye ivangura rihuza agapfukamunwa n’agapfukamazuru, rimwe ridasunika irindi. Nkifuza ko habaho ahubwo “agahumuramaso, agahumuramitima cyangwa agahumurabitekerezo” babona umunyarwanda aho kubona ibindi byo hakurya mu bashingantahe ntazi kugeza ubu bakibyita uko.

Ndifuriza abaturage gukaraba intoki no gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho ariko cyane cyane kwiyoza mu bitekerezo no gukuramo umwanda, ingengabitekerezo mbi, ivangura no kudafata ikiremwamuntu kimwe. Twese turangwe n’isuku imbere n’inyuma maze utubona tumutere impumuro nziza y’ubumwe n’urukundo muri bene Kanyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hon. Sebaba: Hakenewe agapfukamunwa, agapfukamazuru n’agapfuka ibitekerezo bibi
    Yewe Urintwali.

  2. Hon. Sebaba: Hakenewe agapfukamunwa, agapfukamazuru n’agapfuka ibitekerezo bibi
    Yewe Urintwali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *