Bwiza

HRW yamaganye umugambi w'ibihugu bishaka kohereza abimukira mu Rwanda

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kabiri, 17 Ugushyingo 2026 saa 11:52
HRW yamaganye umugambi w'ibihugu bishaka kohereza abimukira mu Rwanda

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wanenze gahunda y’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yo kohereza mu Rwanda abantu basabye ubuhungiro ariko bakabwimwa, uvuga ko bihabanye n'indangagaciro za EU.

Kuwa 16 Ugushyingo 2026 nibwo Autriche, Danemark, u Budage, u Bugiriki n’u Buholandi byemeje ko ibiganiro kuri iyo gahunda bikomeje. Ibi byatangajwe nyuma y’inama yari igamije kuganira ku kibazo cy’abimukira yabereye i Vienne muri Otirishe (Autriche).

Biteganyijwe ko abo bimukira bazatangira koherezwa mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2027.

HRW ivuga ko iyo gahunda ishobora gushyira mu kaga uburenganzira bw’abo bantu, ishingiye ku myumvire yayo ivuga ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu. Yongeraho ko u Rwanda ruhana cyangwa rugacecekesha abanarunenga, barimo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w''u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC ko atajya asubiza ibivugwa n’uwo muryango kuko awufata nk’“utesha agaciro uburenganzira bwa muntu”.

Mu bihe byashize, u Rwanda rwakunze guhakana ibirego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Umutekano, Vincent Biruta, ni we wari uhagarariye u Rwanda mu biganiro byabereye i Vienne. Yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gukorana n’ibihugu by’i Burayi bifatanyije na cyo mu gutanga “igisubizo kirambye, cyubahiriza amategeko kandi cyita ku mutekano n’icyubahiro by’abimukira”.

Yavuze ko u Rwanda ruzakorana n’ibyo bihugu mu “gukemura ubusumbane bugaragara ku isi mu bijyanye n’amahirwe yo kugera ku iterambere ry’ubukungu”, asanga ari yo “ntandaro nyamukuru y’ubwimukira butubahirije amategeko”.

Uyu muryango uvuga kandi ko iyo gahunda inyuranyije n’amategeko mashya agenga Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu bijyanye no gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo.

HRW ivuga ko ayo mategeko ateganya ko amasezerano nk’ayo, nk’ayarimo kuganirwaho hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu bitanu by’i Burayi, akwiye kugirana n’ibihugu byubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.

HRW irasaba ibyo bihugu guhagarika iyo gahunda kuko isanga ishobora kongerera u Rwanda amafaranga n’ubushobozi bwo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ibi bibaye mu gihe, nk’uko HRW ikomeza kubivuga, ingabo z’u Rwanda zishinjwa gufasha umutwe wa M23, ubu wahindutse FRN, urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). U Rwanda ruhakana ibyo birego.

Mu gusoza, HRW yibukije ko muri Mutarama uyu mwaka, u Budage, u Bugiriki, Danemark n’u Buholandi byari byagaragaje impungenge ku miterere y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ubwo icyo gihugu cyasuzumwaga n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) kuri iyo ngingo.

Mbere y’uko iyo gahunda itangizwa ku mugaragaro, abahagarariye ibihugu biyigizemo uruhare babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko hazabanza gukorwa igerageza, aho hazashyirwaho ikigo kizakira abimukira 100.

Ibi bivuze ko buri gihugu muri ibyo bitanu gishobora kohereza abimukira 20.

Mu mwaka wa 2023, Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza rwanzuye ko gahunda y’icyo gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda inyuranyije n’amategeko. Nyuma yaho, ubutegetsi bushya bw’u Bwongereza bwaje kuyihagarika.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.