Abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Mwogo mu Karere ka Huye, bavuga ko babuze isoko ry’umusaruro wabo none ukaba ukomeje kwangirikira mu buhunikiro.
Bamwe muri aba baturage bo Murenge wa Rwaniro bahinga umuceri mu gishanga cya Mwogo, bavuga ko ubusanzwe iyo bamaraga kuwugeza kuri koperative, abashoramari bahitaga bawupakira imodoka, bakabishyura nabo bakikenura.
Gusa ubu siko byagenze kuko umuceri wabuze isoko ukaba waranatangiye kwangirikira mu bubiko bwawo.
Umwe mu bagizweho ingaruka n’iki kibazo, avuga ko wabushyiriye umushoramari ariko agatinda kuwujyana. Ati: ” Twakomeje tuwushyira kuri koperative nuko umushoramari atinda kuwujyana.”
Undi ati:”Imiceri yaheze mu mbuga cyangwa se muri stock. Naho iri urabona ko iri kugenda ihapfira kandi nicyo kibazo gikomeye.”
Bavuga ko ibyo byabateye ubukene nuko ibibazo bimwe bikenuzaga ayo mafaranga bikababana urusobe.
Ange Sebutege; umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko nk’abayobozi bazi iby’ikibazo cy’umusaruro w’umuceri wabuze isoko.
Avuga ko cyatewe n’abashoramari banze kugura uwo muceri ku bwo kutishimira igiciro cyashyizweho na leta.
Ati:” Hari igiciro fatizo cyemejwe ko bagomba kuguriraho umuceri ariko abanyenganda ntabwo bitabiriye kugura umuceri ngo kuko ibiciro biri hejuru.”
Yavuze ko ariko ibyo biciro byasobanuwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, ko hari ibiganiro n’abacuruzi n’inganda.
Ati’:” Twatangiye gutekereza uburyo dushobora gukorana n’abahinzi n’abanyenganda kuko n’ubundi umuceri urakenerwa n’ibijyanye no kugaburira abana ku ishuli mu gushaka igisubizo.”


