Abaturage batuye mu Mudugudu w’Ubwiyunge, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba w’Akarere ka Huye baratakira leta bitewe n’amazi bamaze amezi atatu bavomera ku ivomero rusange bavuga ko azamo imyanda isa n’umugese cyangwa amakara, akaba ateye impungenge ubuzima bwabo.
Umuturage utuye muri uyu mudugudu ati: “Turi kunywa amazi arimo ibintu bisa nabi by’umukara, ngira ngo namwe mwabibonye, ntabwo mwasaba amazi ngo mubashe kuyanywa. Ubwo se koko ariya mazi wayanywa uhereye he?”
Akomeza ati: “Kuko iyo urebye, usanga ari ingese zaboreyemo, nta n’ubwo ari inzoka kuko inzoka byibura urazicanira zikanashya.”
Reba ikiganiro bwiza.com yagiranye n’abaturage
Bavoma amazi arimo imyanda isa n’umukara
Undi muturage waganirije bwiza.com yavuze uko yavuye kuvoma, agatungurwa n’ibyo yabonye muri aya mazi. Ati: “Navuye kuvoma, nje nsutse mu gikombe nsanga harimo mbona harimo amakara.”
Baterwa ubwoba no kunywa aya mazi
Uwa gatatu mu bavuganye na bwiza.com agira ati: “Iyo uvuye kuvoma, usanga hasi hari utuntu tw’umukara, utamenya ngo ni amakara cyangwa ngo ni iki?”
Aba bose bahuriza hamwe bavuga ko icyo bifuza ari amazi meza, adateye impungenge ku buzima bwabo.
Ku murongo wa telefone, twahamagaye uhagarariye ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Karere ka Huye, atubwira ko igisubizo kiri mu biganza by’uruganda rwa Kadahokwa rutunganya aya mazi.
Twahamagaye umuyobozi w’uru ruganda, Munyamahoro Jonas kugira ngo asubize ikibazo cy’abaturage, avuga ko koko basanze iki kibazo gihari, bakaba batangiye kugenzura no mu bindi bice kugira ngo barebe niba iki kibazo naho gihari, maze bagikemure bifashishije itsinda ry’abatenisiye.
Ati: “Ikibazo cy’amazi arimo utuntu tw’umukara yagaragaye mu gace ka Cyarwa uyu munsi twahasuye dusanga hari ingo zifite icyo kibazo, turimo kugenzura mu miyoboro bafatiyeho amazi niba harimo iya kera itarasimbuwe yaba itera icyo kibazo, twashizeho technical team ibikurikirana bizakemuka.”
Nyuma yo kugenzura, Munyamahoro yatangarije bwiza.com ko ikibazo bakibonye mu gace ka Cyarwa gusa. Ngo ikibazo cyaba cyarabiteye ni imyubakire (installations) y’amavomero y’abaturage ku giti cyabo. Ati: “Ibi mbivugiye kugira ngo byumvikane ko ari ikibazo cy’abantu bake bafite ikibazo cyaba giterwa na Installations mu ngo zabo kigomba kugenzurwa ku mwihariko atari rusange.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho y’abaturage, Kankesha Anonciata, yatangaje ko niba aya mazi aza yanduye kandi uruganda rwa Kadahokwa rugaburira umujyi wose, cyaba ari ikibazo rusange. Yavuze ati: “Twaba dufite ikibazo ahantu hose kuko ni rwo rutugemurira. Ubwo birasaba ngo turebe mu kigega nyirizina, turebe mu matiyo azana mu ivomero ko nta kibazo yagize.”
Yongeyeho ko cyaba ari ikibazo giteye ubwoba bashishikariza abaturage gukoresha amazi mezi, bamara bakohererezwa afite ikibazo nk’iki. Gusa ngo ku bufatanye n’abo bakorana, barareba impamvu y’iki kibazo maze gikosoke. Ati: Turaza kumenya inkomoko yacyo, kiraza gukosoka.”
Aya mazi aturuka mu kiyaga cya Kadahokwa cyakozwe mu 2014. Yoherezwa mu kigega cya Mpare, kiyohereza mu mujyi wa Huye aba baturage baherereyemo, nyuma yo gutunganywa. Ijerekani y’amazi aturutse muri iki kigega bavuga ko bayigura amafaranga y’u Rwanda 20 (20 rwf).
Amazi agaburira umujyi wa Huye aturuka mu kiyaga cya Kadahokwa


