UEFA Champions league: PSG itsinze Atalanta hamana igera muri 1/2 cy’Irangiza
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, ibaye ikipe ya mbere ishoboye kugera muri 1/2 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions league y’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Atalanta yo mu gihugu cy’u Butaliyani. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wabimburiye 1/4 cy’Irangiza cya UEFA Champions, mu mukino wabereye i Lisboa mu […]
Umuntu wa 8 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 12 Kanama 2020 yatangaje ko umuntu wa munani yishwe n’icyorezo cya Covid-19. Uwapfuye ni umugabo w’imyaka 37 y’amavuko wapfiriye mu Mujyi wa Kigali nk’uko iyi Minisiteri yabitangaje mu butumwa bwihanganisha umuryango we wasigaye. Abagaragayeho iki cyorezo uyu munsi ni 18 barimo 15 bo mu mujyi wa Kigali gusa, […]
RDC: Minisitiri yasabye ko abarangije amashuri yisumbuye bose bajya bakora ikosi rya gisirikare
Minisitiri w’Urubyiruko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Billy Kambale yasabye ko urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwajya rukora ikosi rya gisirikare mu gihe kingana n’amezi atandatu. Yabitangarije mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, wabereye mu murwa mukuru, Kinshasa kuri uyu wa 12 Kanama 2020. Minisitiri Kambale yagize ati: “Kugeza ubu nta tegeko twari […]
Sudani y’Epfo: Abarenga 120 baguye mu mirwano yasakiranyije abasirikare n’abasivile
Abantu babarirwa mu 127 bo muri Sudani y’Amajyepfo, ni bo bimaze kumenyekana ko baguye mu mirwano yasakiranyije abaturage n’abasirikare b’icyo gihugu yabereye muri Leta ya Warrap iherereye mu majyepfo ya Sudani y’Epfo. Ni amakuru yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu muvugizi wawo, Stephane Dujarric, wavuze ko Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani […]
Nta mukene watorwa ngo ayobore abaturage_Perezida Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko kugira abayobozi bakennye mu gihugu ari byo bitera bamwe muri bo kwiba umutungo wa leta. Ibi Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko i Entebbe muri Uganda. Muri ibi birori, Perezida Museveni yabwiye urubyiruko ko kugira ngo uhagarariyre abacuruzi ugomba kuba uri […]
Malawi: Papa Francis yemeje ko ba Musenyeri bateye inda ababikira 30

Umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi, Papa Francis yatangaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ababikira rikomeje gufata indi ntera, atanga urugero rwa Musenyeri bo muri Malawi wateye inda ababikira 30. Ni inkuru yasakaye iturutse ku gitangazamakuru gisohora impapuro cyo muri iki gihugu cyitwa Malawi Mail, gusa ntiyeruye ngo ivuge amazina y’aba bihaye Imana bakoze […]
Nta na rimwe abasirikare b’u Rwanda bigeze bambuka muri Uganda- Minisitiri Biruta
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yanyomoje ibiherutse gutangazwa n’igihugu cya Uganda cyashinje ingabo z’u Rwanda kwambuka umupaka w’u Rwanda zikajya gushimuta abaturage ku butaka bwa Uganda. Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe […]
Minisitiri Biruta abona ibyo u Burundi buherutse gutangaza ku Rwanda bitangaje
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta kuri uyu wa 12 Kanama 2020 yatangaje ko ibyo Guverinoma y’u Burundi buherutse gutangaza ku Rwanda bitangaje. Tariki ya 6 Kanama 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashishikarije impunzi z’Abarundi gutaha, gusa avuga ko hari ibihugu byazifashe bugwate nk’u Rwanda. Uyu Mukuru w’Igihugu yanatangaje ko asaba u Rwanda kohereza […]
Ubushakashatsi bwagaragaje Uburyo bwiza bwo gutera akabariro wirinda Covid 19
Ikigo cy’Abongereza Terrence Higgins gikora ubushakashatsi ku buzima cyashize hanze ubushakashatsi cyakoze bwafasha abakora imibonanoo mpuzabitsina kugabanya ibyago byo kwandura Covid-19. Muri ubu bushakashatsi ikigo Terrence Higgins cyashize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, buragaragaza inama igirwa abakora imibonano mpuzabitsina muri iki gihe cya Covid-19. Ubu bushakashatsi buvuga ko mu gihe cy’igikorwa nyiriza abakundana bakwiye kwirinda […]
Hakomeje kwibaza ahazaza ku mihigo yahigwaga n’uturere mu Rwanda
Mu mwaka wa 2006 Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bw’imihigo mu turere twose tugize igihugu. Iyi mihigo ikaba yarakorwaga uhereye hasi. Umuturage agira ikaye y’imihigo yandikamo ibyo yifuza kugeraho muri uwo mwaka, akabishyikiriza umudugudu, umudugudu ukabishyikiriza akagari bityo bityo bikarinda bigera ku Rwego rw’igihugu. Kugeza ubu hashize hafi imyaka ibiri nta guhiga no guhigura. Umwaka […]
Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye
Cleopatra yari umwamikazi wa Misiri , akaba azwiho kuba yari umwamikazi ukunda abagabo. Cleopatra yakundanye na Julius Caesar na Mark Antony. Cleopatra yaryamanye na musaza we Ptolemy XIII nyuma aza no kumugambanira yicwa na Julius Caesar. Amateka atubwirako yapfuye yiyahuye nyuma yaho yari amaze gutsindwa n’umwami w’abami w’umuromani, Octavian tariki 12 Kanama 30 mbere y’ivuka […]
Huye: Bamaze amezi atatu bavoma amazi kuri ‘robinet’ isohokamo imyanda

Abaturage batuye mu Mudugudu w’Ubwiyunge, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba w’Akarere ka Huye baratakira leta bitewe n’amazi bamaze amezi atatu bavomera ku ivomero rusange bavuga ko azamo imyanda isa n’umugese cyangwa amakara, akaba ateye impungenge ubuzima bwabo. Umuturage utuye muri uyu mudugudu ati: “Turi kunywa amazi arimo ibintu bisa nabi by’umukara, ngira ngo namwe […]
Abarwanya Leta y’u Rwanda bakomeje umugambi wabo mu gihugu cya Suéde
Amakuru yizewe kuri ubu avuga ko uwitwa Nsengiyumva Jean Claude, nyuma yo guhunga igihugu akomeje ibikorwa bye byo kurwanya Leta hamwe n’amashyaka arwanya igihugu nka “FDU-inkingi”abereye umuyoboke, nkuko byagaragaye akaba yarinjizaga abayoboke biri shyaka (recrutement) mu karere ka Rubavu. Uyu Claude kandi akaba yarabaga mu dutsiko dushinjura abakurikiranwe na leta y’u Rwanda bakoze genocide bafungiye […]
Sudan: Abarenga 2,500 nibo bamaze kuvanwa mu byabo n’intambara yongeye kubura muri Darfur
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR kuri uyu wa kabiri ryatangaje ko Abanyasudani barenga 2500, bamaze kwakirwa mu buhungiro mu gihugu cya Chad nyuma y’intambara y’amoko yongeye kubura mu minsi ishize mu burengerazuba bw’intara ya Darfur Tariki 25 Nyakanga nibwo imirwano y’abaturage bitwaje intwaro yongeye kubura mu burengerazuba bw’intara ya Darfur. Kugeza ubu abantu […]