Mu mwaka wa 2006 Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bw’imihigo mu turere twose tugize igihugu. Iyi mihigo ikaba yarakorwaga uhereye hasi. Umuturage agira ikaye y’imihigo yandikamo ibyo yifuza kugeraho muri uwo mwaka, akabishyikiriza umudugudu, umudugudu ukabishyikiriza akagari bityo bityo bikarinda bigera ku Rwego rw’igihugu. Kugeza ubu hashize hafi imyaka ibiri nta guhiga no guhigura.
Umwaka w’imihigo ujyana n’umwaka w’ingengo y’imari, aho imihigo isinywa n’uturere mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari. Iyo umwaka ugeze kumusozo habaho igikorwa cyo kwesa imihigo cyitabirwa n’abayobozi b’ubuturere ku rwego rw’igihugu.
Zimwe mu ntego z’ishyirwaho rya Gahunda y’imihigo harimo Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ku nzego z’ibanze no ku rwego rw’igihugu, Gukora ku buryo abarebwa na gahunda z’iterambere bazigira izabo,Kwimakaza umuco wo gusobanura ibyo umuntu akora n’uwo gukorera mu mucyo, Guteza imbere umuco wo gukorera ku ntego, Guteza imbere umuco wo guhiganwa no guhanga hagamijwe iterambere, Guteza imbere ubufatanye n’abafatanyabikorwa (abaturage, sosiyete sivili, abaterankunga, abikorera, …) mu gutegura no gusuzuma gahunda z’iterambere,Gukoresha imbaraga zishoboka hagamijwe kugera ku ntego vuba no Guteza imbere umuco wo guhora twisuzuma mu byo dukora.
Imihigo iheruka gusinywa no kweswa n’iyumwaka 2017,2018, aha akarere kaje ku isonga ni akarere ka Rwamagana ko mu ntara y’Iburasirazuba aho kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 84.5 ku ijana.
Mu mbwirwaruhame umukuru w’igihugu atanga ku munsi wo kwesa imihigo , agaruka ku gushimira abakoze neza no kunenga abakora nabi kugirango bikosore. Ibi bikanafasha bamwe kwisubiraho byemezwa nuko uyu mwaka akarere gashobora kuba akanyuma ukurukiyeho kakaza imbere bitewe n’imbaraga zongewe mu kwihutisha iterambere.
Ingero z’uturere twagiye tugira amanota mabi, ni nk’akarere ka Rubavu kabaye akanyama mu mwaka w’imihigo 2016/2017, mu mwaka umwe gusa 2017/2018 kaza ku mwanya wa 5. Bivuze ko iterambere rya Rubavu ryihutishijwe nyuma yo kubona ko amanota yabo yari mabi, Rubavu yakoze amavugurura akomeye mu kwihutisha iterambere, abayobozi batagendera ku muvuduko akarere karimo barasezererwa bituma mu mwaka umwe gusa kigera imbere ho imyanya isaga 25.
Akandi Karere kagaragaje impinduka ni akarere ka Musanze , mu mwaka w’imihigo 2016/2017 kari ku mwanya 15, n’amanota 70.38 nyuma y’umwaka umwe gusa aka karere kihutishije ibikorwa biteganijwe mu mihigo yako bituma mu mwaka wakurikiyeho kaza ku mwanya 2 n’amanota 81.28. Imihigo yagiraga uruhare mu kwihutisha iterambere ku buryo ntasubirwaho.
Mu mpera z’igihembwe, abagenzuzi b’itsinda rishinzwe gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’imihigo rihuriweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Minisiteri y’Imari n’igenamigambi( MINECOFIN), ibiro bya Minisitiri w’intebe .
Imihigo y’umwaka 2018/2019, yarahizwe gusa ntiyigeze yeswa naho 2019/2020 yo ntiyigeze inasinywa.Agaruka ku bigomba kwibandwaho mu mihigo y’umwaka 2019/2020, Perezida wa Repuburika y’Urwanda Paul Kagame yasabye abayobozi b’inzego zibanze kwita ku mibereho myiza y’abaturage mubyo bahigira muri uyu mwaka.
Minisiteri y’imari nigenamigambi, nkimwe mu zishinzwe gukurana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo,ivuga ko ku busabe bwa Perezida wa Repubulika abayobozi b’inzego zibanze bagombaga kubanza bumvishwa ko imihigo yose igomba gushingira ku mibereho myiza y’abaturage.
Dr.Uziel Ndagijimana asobanurira abanyamakuru icyadindije imihigo mu mwaka 2019, yagize ati” Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Intebe ko aho gusinya iyo mihigo ahubwo abayobozi babanza kwinjizwamo ibikorwa byibanda ku mibereho y’ibanze y’abaturage. Ibyo bigatuma imihigo iba koko umusemburo w’impinduka nziza ku mibereho y’umuturage aho atuye”.
Ubusakashatsi bwakozwe n’ikigo IPAR mu mwaka 2014 bwagaragaje ko imihigo ifite uruhare rwa 78 % mu iterambere ry’igihugu n’iryumuturage muri rusange. Ibi kandi binagaragazwa n’umuvuduko w’Ubukungu urwanda rwagize kuva mu mwaka 2006 hatangizwa imihigo kugeza 2019, aho uri ku mpuzandengo ya 7.2%.
Kugeza ubu abantu benshi bakomeje kwibaza niba gukorera ku mihigo byaba byarahagaze, cyangwa byarasubitswe imyaka ikaba igiye kurenga 2. Gusa nubwo gusinya imihigo no kuyesa byabaye bihagaze, ntibibujije ko uturere two ubwatwo twiha imihigo tugomba gukoreraho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’abaturage mu nkingi enye zaguverinoma, (Mu bukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Ubutabera n’Umutekano).


