Minisitiri w’Urubyiruko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Billy Kambale yasabye ko urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwajya rukora ikosi rya gisirikare mu gihe kingana n’amezi atandatu.
Yabitangarije mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, wabereye mu murwa mukuru, Kinshasa kuri uyu wa 12 Kanama 2020.
Minisitiri Kambale yagize ati: “Kugeza ubu nta tegeko twari dufite rigenga urubyiruko. Gusa ubu twamaze kuritegura, rizasaba ubufatanye bwacu na Minisiteri y’Ingabo ku buryo urubyiruko ruzajya rukora ikosi. Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye, ruzajya rukora imirimo ya leta, aho ruzigira indangagaciro z’ubupfura.”
Ibi ngo bizanyura muri iri kosi ry’amezi atandatu. Ati: “Urirangije, azajya akomeza muri kaminuza.”
Mu minsi mike iri imbere, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC izatora ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko wa Minisiteri y’Urubyiruko, iwemeze cyangwa se ntiwemeze.
Imyitozo ya gisirikare y’igihe kirekire ku rubyiruko (conscription) imenyerewe muri Koreya y’Epfo, aho ufite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugera kuri 28 aba abitegetswe. Bayikora mu gihe kiri hagati y’amezi 18 na 21, yarangira bakajya bitabira indi y’iminsi, ikorwa buri mwaka kugeza igihe imyaka 6 irangiriye.


