Sudani y’Epfo: Abarenga 120 baguye mu mirwano yasakiranyije abasirikare n’abasivile

Sangiza iyi nkuru

Abantu babarirwa mu 127 bo muri Sudani y’Amajyepfo, ni bo bimaze kumenyekana ko baguye mu mirwano yasakiranyije abaturage n’abasirikare b’icyo gihugu yabereye muri Leta ya Warrap iherereye mu majyepfo ya Sudani y’Epfo.

Ni amakuru yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu muvugizi wawo, Stephane Dujarric, wavuze ko Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo wavuze ko buriya bushyamirane bwatewe no “Kutumvikana ku gikorwa cyo kwambura intwaro kiri gukorerwa muri ako gace.”

Kwambura intwaro Abasivile ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe muri Gashyantare, hagati ya Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Visi-Perezida wa mbere w’icyo gihugu, Riek Machar.

James Mabior Makuei, Umuyobozi w’Intara ya Tonj y’Iburasirazuba iherereye muri iriya Leta ya Warrap, yabwiye ibiro ntaramakuru dpa ko buriya bushyamirane bwatewe no kuba abasivile baranze gushyikiriza imbunda zabo abasirikare.

Nyuma y’uko impande zombi zisakiranye, ngo abasivile bari hafi aho binjiye muri iryo rasana, ubundi urugamba rurahinda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, Lul Ruai Koang, yavuze ko imvururu zakwirakwiye mu mudugudu yo muri kariya gace, birangira abasivile bari bitwaje intwaro bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za Sudani y’Epfo biri mu mujyi wa Romich, cyabaye mu gitondo cyo ku wa mbere.

Umuvugizi wa UN we yavuze ko ziriya mvururu zasize isoko ryo mu mujyi wa Romich risahuwe, amaduka menshi aratwikwa mu gihe abatari bake bavuye mu byabo. Abatari bake na bo bakomerekeye muri buriya bushyamirane.

Sudani y’Amajyepfo yahawe ubwigenge muri 2011, gusa nyuma y’imyaka ibiri itangira kurangwa n’intambara z’urudaca nyuma y’uko Salva Kiir yari amaze kwirukana Riek Machar wari umwungiriza we.

Nyuma ya ziriya mvururu zaguyemo abatari bake, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko uri gukorana n’abayobozi mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kwirinda ko haba ubundi bushyamirane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *