167232379_590952.jpg

Malawi: Papa Francis yemeje ko ba Musenyeri bateye inda ababikira 30

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi, Papa Francis yatangaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ababikira rikomeje gufata indi ntera, atanga urugero rwa Musenyeri bo muri Malawi wateye inda ababikira 30.

Ni inkuru yasakaye iturutse ku gitangazamakuru gisohora impapuro cyo muri iki gihugu cyitwa Malawi Mail, gusa ntiyeruye ngo ivuge amazina y’aba bihaye Imana bakoze ariya marorerwa.

167232379_590952.jpg

Raporo zagaragajwe n’ibitangazamakuru nka The New York Times muri Gashyantare 2019, zerekanye uburyo ababikira bakubitikira mu murimo wo kwiha Imana, aho abapadiri babahohotera, bakabatera inda, bamwe bakabura kwihangana, bakazikuramo.

NYT yagaragaje ko umugabane wa Afurika uteye impungenge, bitewe n’uko imibare y’ababikira bahohoterwa n’abapadiri iri kwiyongera. Iki gitangazamakuru cyifashishije inyandiko y’umubikira witwa Maura O’Donohue wahishuye akababaro k’aba babikira 30 batewe inda, bageze nyuma bakazamura ikibazo cyabo.

Ibiro bya Papa Francis byavuze ko abihaye Imana bazakomeza guhugurwa mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo. Gusa ngo iri hohoterwa rikorwa ntiryakabaye rituma hirengagizwa umurimo ukomeye abarimo ba padiri bakora umunsi ku wundi.

Raporo yo mwaka ushize igaragaza ihohoterwa rikorerwa muri kiliziya gatolika, ivuga ko byibuze ibihugu 23 birimo u Butaliyani, Argentine, Brazil, u Bufaransa n’ibindi byagaragayemo iki kibazo. Abapadiri ntibahohotera ababikira gusa kuko imibare igaragaza ko muri rusange ku Isi hari abana 50,000 babyaye ku bantu batandukanye biganjemo abakirisitu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Malawi: Papa Francis yemeje ko ba Musenyeri bateye inda ababikira 30
    Reports nyinshi zerekana ko ibihumbi byinshi by’abapadiri,Abasenyeri na Cardinals bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.Biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo bavuga ko Petero yabaye Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,wari Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi. Musenyeri Luigi Ventura,wari Ambassador wa Vatican mu Bufaransa,nawe ashinjwa ubusambanyi n’abagabo benshi.

  2. Malawi: Papa Francis yemeje ko ba Musenyeri bateye inda ababikira 30

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *