Nta na rimwe abasirikare b’u Rwanda bigeze bambuka muri Uganda- Minisitiri Biruta

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yanyomoje ibiherutse gutangazwa n’igihugu cya Uganda cyashinje ingabo z’u Rwanda kwambuka umupaka w’u Rwanda zikajya gushimuta abaturage ku butaka bwa Uganda.

Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe umubano w’ibihugu byombi usanzwe utifashe neza.

Ubutumwa bwa Museveni bukangurira abanya-Uganda kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, bwari bukubiye mu ibaruwa Minisitiri muri Perezidansi ya Uganda, Hon. Esther Mbayo, yandikiye abayobozi b’uturere ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, abamenyesha ko umuturage wa Uganda wumva ko akwiye gukorera ingendo mu Rwanda ari ’ibimureba’.

Iyo baruwa iragira iti: “Nyakubahwa Perezida yoherereje ibwirizwa mwebwe aba DRCs mwese (District Residence Commissioner), cyane cyane abo mu turere duhana imbibi n’u Rwanda, kugira ngo mumenyeshe abaturage bose Politiki y’ubunyabyaha ya Guverinoma y’u Rwanda yo kurasa abacuruza magendu badafite intwaro, n’ubwo ibyo baba bakora bitemewe n’amategeko. Abagande bagomba kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, abazabikora bakaba bagomba kubyirengera.”

Muri iyo baruwa Leta ya Uganda yanashinje ingabo z’u Rwanda kwambuka umupaka zigashimuta abaturage ba Uganda, ishimangira ko hari amabwiriza yahawe ingabo za Uganda mu rwego rwo guhangana n’ubushotoranyi bw’ingabo z’u Rwanda.

Iti: “Ku bijyanye n’abasirikare b’u Rwanda binjira muri Uganda bagashimuta abaturage, inzego bireba zahawe amabwiriza y’uko zigomba guhangana n’ubwo bushotoranyi.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko nta rimwe ingabo z’u Rwanda zigeze zambuka ngo zijye ku butaka bwa Uganda, ko ahubwo ingabo z’icyo gihugu ari zo zajyaga zambuka zikaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati: “Nta na hamwe umusirikare w’u Rwanda yambutse umupaka, habe no kuvuga ko yaba yibeshye nyuma akagaruka”.

Minisitiri Biruta yavuze ko ahubwo abasirikare ba Uganda bigeze kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bagahohotera abaturage, ndetse ko hari umwe bashimuse bakamurekura ari uko atanze amafaranga.

Ati: “Hari n’umwe batwaye ndetse bamurekura ari uko basabye amafaranga, hari umuturage w’aho wayatanze baramurekura, ndetse hari n’ahandi babigerageje.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ibirego bya Uganda ishinja u Rwanda ari uburyo bwo gushaka gushyira ibibazo ku Rwanda, mu gihe bizwi neza ko Uganda ari yo ikora ibikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko nyuma y’inama zigamije kuzahura umubano yaba izahuje abakuru b’ibihugu cyangwa se komisiyo zashyizweho n’impande zombi, nta kirahinduka kuko Uganda yakomeje ibikorwa byayo byo gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guhohotera abanyarwanda.

Kuva muri 2017 umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi, bijyanye n’uko Leta y’u Rwanda ishinja iya Uganda gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo.

U Rwanda kandi rwakunze gushinja Uganda kenshi gushimuta abaturage barwo bakajya gufungirwa muri gereza z’urwego rwayo rushinzwe ubutasi bwa gisirikare, CMI, aho bagiye bakorerwa iyicarubozo mu buryo butandukanye.

Uganda ku rundi ruhande yagiye ishinja u Rwanda gukorera ubutasi ku butaka bwayo, gufunga imipaka bikabangamira ubucuruzi bwayo ndetse no gukora icengezamatwara rikorerwa mu itangazamakuru hagamijwe gusebya icyo gihugu n’abategetsi bacyo.

Ni ibibazo impande zombi zimaze igihe ziganiraho ngo bishakirwe umurongo, gusa ntacyo zirageraho n’ubwo byaninjiyemo abahuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *