Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye

Sangiza iyi nkuru

Cleopatra yari umwamikazi wa Misiri , akaba azwiho kuba yari umwamikazi ukunda abagabo. Cleopatra yakundanye na Julius Caesar na Mark Antony. Cleopatra yaryamanye na musaza we Ptolemy XIII nyuma aza no kumugambanira yicwa na Julius Caesar. Amateka atubwirako yapfuye yiyahuye nyuma yaho yari amaze gutsindwa n’umwami w’abami w’umuromani, Octavian tariki 12 Kanama 30 mbere y’ivuka rya Yezu.

Inshamake z’ubuzima bwo gukunda abagabo bihebuje kwa Cleopatra

Cleopatra Yavutse mu mwaka wa 69 Mbere y’ivuka rya Yezu, avukira I Alexandria mu Misiri. Cleopatra yaje kuba umwamikazi wa Misiri ahabwa izina rya Cleopatra VII. Ubusanzwe Cleopatra yavukaga mu muryango w’aba Macedonian bayoboye Misiri nyuma y’urupfu rwa Alexander The Great mu mwaka 323 mbere y’ivuka ryaYezu.

Cleopatra akaba umukobwa w‘umwami Ptolemy XII, wayoboye Misiri kuva mu mwaka 51 B.C. Umwami Ptolemy XII yari abafite ari abana babiri, Cleopatra n’umuvandimwe we Ptolemy XIII waje no kwima ingoma ya Misiri mu myaka yakurikiyeho.

Mu mateka y’igihugu cya Misiri Cleopatra bamwita umukobwa wa Re. Iyi Re mu myemerere y’Abanyamisiri yari imana y’izuba. Cleopatra agereranwa n’imana y’izuba aho mu misiri kubera ubwiza budasanzwe yari afite n’ubuhanga ntagereranwa mu gukurura abagabo.

Iki kimero kidasanzwe cyaje gutuma musaza we Ptolemy XIII amubenguka, kuva ubwo batangira kujya baryamana mu ibanga. Bidatinze rubanda batangiye kubimenya bose, Ptolemy ahitamo gushyingiranwa na mushiki we anamuha izina ry’umwamikazi rya Cleopatra VII.

Ibi byishimo byabo ntibyatinze ariko kuko mu mwaka 48 BC, Cleopatra yaje kutumvikana na Musaza we Ptolemy XIII. Kuva ubwo Cleopatra yahise atwara zimwe mu ngabo maze atangira kurwanya ubwami bwa musaza we.

Muri iki gihe kandi, ubwami bw’abami bw’abaromani bwategekaga 2/3 by’uburayi bwose. Mu gihe Cleopatra yarimo yitegura guhangana na Musaza we mu gitero cy’ingabo ibihumbi 30, Cleopatra yakiriye amakuru avuga ko umwami w’abami w’abagiliki Pompey The Great arimo kwitegura gutera Ptolemy XIII wategekaga Misiri.

Pompey the Great yapanze gutera ubwami bwa Misiri nyuma yaho yarimo kwiruka ahunga Ibitero by’indwanyi y’umuromani Julius Caesar wari umaze kwigarurira ubwami bwose bw’Abagiliki.

Pompey The Great yasanganiwe n’ingabo zikomeye za Ptolemy ziramwivugana umugambi we wo gutera utarashyirwa mu bikorwa. Julius Caesar waje akurikiye Pompey , yasanganijwe amakuru amubwira ko Umwanzi we yari aje akurikiye yishwe n’ingabo za Misiri, ubwo yageragezaga kwigarurira ubwami bwa misiri bwarimo gucikamo ibice.

Julius Caesar amaze kugera I Alexandria mu Misiri, yatunguwe no kubona ubutunzi buhari, ahita asaba ingabo ze kuhakambika bitegura gutera ubwo bwami no kubugarura mu maboko y’abaromani bashakaga kwigarurira isi nta gace na gato basimbutse. Cleopatra yumvise umugambi wa Caesar atangira kumwigiraho inshuti no kumukururira kuryamana nawe nk’uko yari asanzwe abikorera undi mugabo wese afite icyo ashakaho.

Cleopatra yatangiye kugenera Julius Caesar impano zidasanzwe, agenda amwiyegereza gake gake batangira no kuryamana. Kuva ubwo icyo Cleopatra asabye Caesar kikaba itegeko adashobora guhakana. Cleopatra yahise asaba Julius gutera musaza we wari umwanzi we ukomeye, bihurirana nuko Caesar nawe yari abifite muri gahunda abyemera atazuyaje.

Bidatinze mu mwaka 47 B.C, Ingabo za Julius Caesar zagabye ibitero ku ngoro ya Ptolemy ziramwica. Ptolemy XIII akimara gupfa , Julius Caesar yaje kubana na Cleopatra nk’umugore n’umugabo. Gusa ngo babanye mu gihe cy’ibyumweru bike.

Julius Caesar wari indwanyi karundura, ntiyashoboraga kubaho atarwanye, yahise apanga gukomereza ibitero bye muri Aziya. Aha muri Aziya yahiritse abami bo mu burengerazuba bw’amajyaruguru ashyira Uburayi. Aha kandi byemeza ko ariho yavugiye imvugo yamamamaye cyane kugeza n’ubu igira iti “Veni, vidi, vici” mucyongereza bivuga (I came, I saw, I conquered), bisobanura ngo Ndaza, Nkabona nyuma Nkigarurira. Bivuze ko aho ageze akahakunda hahita hahinduka ahe.

Nyuma y’igenda rya Julius Caesar, Cleopatra yibarutse umwana w’umuhungu yemeza ko yamubyaranye na Caesar ahita amuha izina Caesarion, bisobanura Caesar muto.

Mu mwaka 42, Julius Caesar wari umugaba w’ingabo z’abaromani yaje gupfa , asimbuzwa uwari umwungiriza we, Mark Antony.

Cleopatra yahise apanga kuruyamana na Mark Anthony , ibi yaje no kubigeraho ubwo yamusangaga ku nkambi yingabo z’abaromani yari ku nkombe z’umugezi wa Tarsus hafi y’umugi wa Alexandia. Abasizi bavuga ko Mark Antony ubusanzwe utarashiturwaga n’abagore yatunguwe no kubona umugore mwiza, usa n’imana y’izuba ahita amakunda cyane, bararyamana. Mu gihe Cleopatra yifuje gusubira mu Misiri rwagati basubiranayo.

Bidatinze Mark Antony yaje gusubira I Roma, aho yahise ashingiranwa n’umukobwa wa Octavian wayoboraga Rome. Uyu mugore ntibaje kumarana igihe, kuko bahise batandukana , mu gutinya ko yakwicwa na se , Antony yahise ahunga. Mu nzira agenda yanyuze kwa Cleopatra amusaba ko bahungana undi arabyemera , bigira gutura muri Syria.

Aha muri Syria Cleopatra na Mark Antony babyaranye abana 2 b’impanga. Nyuma Mark Antony yateye ubwami buto bwa Armenia arabutsinda. Mu birori byo kwishimira insinzi byabereye I Alexandria, Mark Antony yahise agaragaza Cleopatra nk’umwamikazi we, Ceasarion na barumuna be bahabwa kuba ibikomangoma.

Gushyingiranwa n’umunyamahanga ku muturage wa Roma byahanishwaga kwicwa kuko byitwaga ubugambanyi ku gihugu. Bidatinze inkuru yageze ku mwami w’abami Octavian, ko Umugaba w’igabo ze wari mu Misiri yarongoye umunyamisiri kazi.

Umwami Octavian yahise ashyiraho undi mugaba wingabo ategeka ko batera Misiri, Ingabo z’abaromani zaje kugaba igitero gikomeye kuri Misiri Cleopatra ahitamo guhunga, mu nzira agenda, atabwa muri yombi n’ingabo z’abaromani zari ziteze igico. Aha Cleopatra yanze kuba umucakara yaravukiye ibwami ahitamo kwitera inkota ye yariho ubumara bw’inzoka mu nda kugeza apfuye.

Nyuma y’urupfu rwa Cleopatra , Umwami w’Abami Octavian yishe umuhungu we Caesarion, Misiri yongera gusubira mu maboko y’Abaromani . Imitungo ya Cleopatra ikoreshwa mu guhemba ingabo z’abaromani zamugariye ku rugamba. Umwami Octavian yaje guhindura izina yitwa Augustus, ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwigarurira ibihugu byinshi by’isi.

Augustus yaje kwitaba Imana mu mwaka 14 nyuma y’ivuka rya Yezu ubwo yari afite imyaka 75.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye
    Murakoze cyane ku makuru uduhaye

  2. Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye
    Murakoze cyane ku makuru uduhaye

  3. Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye
    Inkuru nk’izi ni nziza. Mukomereze aho.

  4. Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye
    Inkuru nk’izi ni nziza. Mukomereze aho.

  5. Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye
    Inkuru nk’izi ni nziza. Mukomereze aho.

  6. Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye
    Inkuru nk’izi ni nziza. Mukomereze aho.

  7. Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye
    Amakuru nkaya turayakunda cyne murakoze

  8. Ibigwi by’umwamikazi Cleopatra wa Misiri waryamanaga na Musaza we agapfa yiyahuye
    Amakuru nkaya turayakunda cyne murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *