Minisitiri Biruta abona ibyo u Burundi buherutse gutangaza ku Rwanda bitangaje

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta kuri uyu wa 12 Kanama 2020 yatangaje ko ibyo Guverinoma y’u Burundi buherutse gutangaza ku Rwanda bitangaje.

Tariki ya 6 Kanama 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashishikarije impunzi z’Abarundi gutaha, gusa avuga ko hari ibihugu byazifashe bugwate nk’u Rwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yanatangaje ko asaba u Rwanda kohereza aharuhungiyemo basize bakoze ibyaha mu 2015, ubwo Pierre Nkurunziza yari ahiritswe ku butegetsi. Ngo aba nirubabushyikiriza, ni bwo umubano w’ibihugu byombi uzongera kuba mwiza.

Minisitiri Biruta mu kiganiro n’itangazamakuru uyu munsi, yavuze ko abona Guverinoma y’u Burundi nta bushake ifite bwo kuzahura umubano wayo n’u Rwanda nk’uko bigaragara.

Ku bijyanye n’izi mpunzi Perezida Ndayishimiye yavuze ko rwafashe bugwate, ngo biratangaje, ashingiye ku zo Guverinoma y’u Rwanda hari izo yagiye yohereza gusa bigakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Buri kwezi ngo u Rwanda rwoherezaga byibuze impunzi 200.

Ikindi kandi kuri Minisitiri Biruta, ngo u Rwanda si cyo gihugu cyonyine kigifite impunzi z’Abarundi, kuko no mu bindi bihugu bakiriyo.

Hejuru y’ibyo byose, Minisitiri Biruta yakomeje gushimangira ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’andi mahanga, arimo n’ayo mu karere. Iri jambo kandi ryavuzwe na Perezida Kagame mu bihe byashize, nyuma y’irahira rya Perezida Ndayishimiye nk’Umukuru w’Igihugu.

UNHCR kandi ivuga ko impunzi z’Abarundi ziba mu mahanga zose zigera mu 430,000. Tanzania ni yo icumbikiye nyinshi (164,873), RDC igakurikiraho (103,690), u Rwanda rukaza ku mwanya wa gatatu (72,007), Uganda (48,275), Kenya (13,800), Afurika y’Epfo (9,200), Malawi (8,300), Mozambique (7,800) na Zambia (6,000).

UNHCR ivuga ko mu zo u Rwanda rucumbikiye, izigera mu 60,000 ziba mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *