Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Rusatira mu Kagari ka Karama, haravugwa Ikiyoni kidasanzwe bivugwa ko kibana n’abantu kurusha uko kibana n’ibyiyoni bigenzi byacyo ndetse ugasanga gisangira n’abantu kitabishisha, ahubwo cyabona bigenzi byacyo kikabihunga.
Reba video y’iki kiyoni hano
Bivugwa ko iki Kiyoni cyatowe n’umu sheikh wayoboraga umusigiti w’aha hantu, cya nyina kimaze kugita gihubuka mu giti uwo mugabo aragitora ajya kukirera kibana n’abantu, Corona iteye uwo mu sheikh agiye gikomeza kubana nabo kitabishisha kugeza ubwo kiza kubasura cyangwa kikabaherekeza.
Iki kiyoni bise Fifi kimaze imyaka hagati y’ibiri n’itatu, bivugwa ko kirya umugati, amandazi, indagara, ntigipfe gutoragura, usanga n’abantu bagikunda ku buryo nta muntu upfa kugisagarira.



2 Responses
Huye: Habonetse Ikiyoni kidasanzwe bise Fifi kibana n’abantu bakanasangira – Video
Yooo! Mbega byiza! Ndabakunze cyane! Muzakomeze mucyereke urwo Rukundo!
Huye: Habonetse Ikiyoni kidasanzwe bise Fifi kibana n’abantu bakanasangira – Video
Yooo! Mbega byiza! Ndabakunze cyane! Muzakomeze mucyereke urwo Rukundo!