Tariki ya 4 Kamena 2020, Bwiza yabagejejeho inkuru ivuga ko mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Rusatira kuri Paruwasi ya Kiruhura, hari abantu bari batawe muri yombi barimo umukwe, umugeni ndetse n’umupadiri wabasezeranyaga bafashwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19.
Amakuru aturuka mu baturage bo mu murenge wa Rusatira uyu munsi, avuga ko aba bose uko bari bafashwe barekuwe ku mugoroba w’ejo tariki ya 4 Kamena. Umwe mu baturage yagize ati “Ntabwo barayemo, barekuwe. Biriweyo ariko nimugoroba batashye.”
Imboni ya Bwiza muri Rusatira, kandi yatubwiye ko Sibomana Pascal, umugeni we hamwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiruhura, Ngomanzungu Joseph baraye barekuwe ku mugoroba.
Mu kiganiro Bwiza yagiranye na Sibomana Pascal bakunze kwita ‘Museveni’ yatangaje ko atari yagiye mu bukwe, ahubwo yari yagiye guheshwa umugisha na Padiri Mukuru wa paruwasi ya Kiruhura.
Ku bijyanye n’itabwa muri yombi ryabo, Sibomana yavuze ko we n’abantu batarenze icyenda bari kumwe na we. Babonye polisi ije na Panda Gari ebyiri, zihurujwe n’abantu atabashije kumenya bavuze ko yishe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ngo polisi yahise iza izi ko kiliziya yuzuye abantu.
Ati: “Nta byabaye, ntabwo twatawe muri yombi. Ubwo se batwara padiri ni we wari wateje ikibazo? Abantu batarenze icyenda twari kumwe! Umugisha n’ubukwe biratandukanye.’
Akomeza avuga ko ahubwo abaje kuri Panda Gari zigera kuri ebyiri cyangwa eshatu ku kiliziya bari baje kureba ko yubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Yashimangiye ko umugisha bawuhawe nk’uko ari byo byari byabajyanye.
Gusa na none amakuru Bwiza yahawe n’abantu bari hafi ya Sibomana ni uko yari yagerageje kubahiriza amabwiriza harimo no guhana intera hagati y’abantu cyane ko we yari afite abantu bagera ku icyenda.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020 mu byemezo yafashe, icya ‘d’ kivuga ko insengero zizakomeza gufunga, ‘e’ kivuga ko inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu zibujijwe naho ‘f’ kivuga ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.
Mwasoma inkuru y’itabwa muri yombi ryabo
Huye: Padiri n’abo yasezeranyaga batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza ya Covid-19


