Bahita i Nyarushishi. Ni mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kibeho. Ishusho ya Yezu ihari ipima toni zisaga 7 ikaba ariryo inini muri Afurika yose. Bahita kwa “Yezu Nyirimpuhwe”. Ni mu kilometero kimwe gusa uvuye ahabera amabonekerwa werekeza ku Biro by’akarere. Hari centre yakira abantu baje mu mwiherero wo gusenga. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, Rutahizamu wa Manchester City, Sergio Kun Aguero, yarahatembereye, aharara amajoro menshi.
Bwana Bizimana Alphonse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali k’aho, ushinzwe imibereho myiza n’Iterambere, yatangarije bwiza.com, ko Kun Aguero yahasuye mu ntangiriro z’uyu mwaka, akarara iminsi myinshi. Yagize ati “narabyumvise ko yahageze ariko twabimenye yaragiye tubyumvise gutyo Ntabwo namubonye n’amaso yanjye. Ubusanzwe bariya bapadiri turakorana umunsi ku wundi. Ni nabo batwubakiye ibiro dukoreramo. Ariko ntibigeze bambwira ko Kun Aguero ahari.”

Alexis Biziyaremye w’imyaka 32, ni umugabo utuye hafi y’aho kwa Yezu Nyirimpuwe. Aragira ati ”hano se? Haza abazungu benshi. Ubu se nakubwira ngo njye hamariye iki? Twe turi abahinzi basanzwe. Iyo habaye iminsi mikuru abantu baba bagenda. Abafite utwo bacuruza bagacuruza. Ubu se wambaza ngo kuki bahise kwa Yezu Nyirimpuhwe? Simbizi. Na Kun Aguero ntawe nzi. Ariko abantu baraza bakahasengera bagakira indwara zari zananiranye. Uko abandi bahafata, jye siko mpabona. Ariko ni hantu heza ho gusengera.”
Fatri w’Umumariyani, Christian Munyembaje, twahasanze yatubwiye ko koko Kun Aguero yahaje. Atwereka n’amacumbi Kun Aguero yarayemo. Ngo bakira abantu baje gusenga cyangwa abakerarugendo basanzwe. Baturuka imihanda yose: mu Rwanda, muri Afurika, ndeste n’i Burayi. Muri iki gihe bafite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi bagera kuri 80 icyarimwe.
Usibye iryo shusho rya Yezu Nyirimpuhwe riremereye kurusha andi muri Afurika, i Nyarushishi ni ahantu h’uburanga budasanzwe. Ni ahantu hatuje mu biti bitanga akayaga keza kubahatemberera. Iri shusho ya Yezu yahageze muri 2006 izamwe n’abapadiri bita Abamariyani “Peres Mariens” bakomoka mu gihugu cya Pologne. Ni ahantu habera ubukeraragendo nyoboka-Mana.


Domice Gasarabwe


