02ef92ec-63b0-4c90-9e06-d9d91a97ceba_45bd149c

Ibanga rikomeye ku bana ba Putin ryashyizwe hanze

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akunze kurangwa no kurinda cyane ubuzima bwe bwite n’ubw’umuryango we. Nubwo ku mugaragaro azwiho kugira abakobwa babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugore we, ibitangazamakuru n’abashakashatsi batandukanye bakomeje kuvuga ko ashobora kuba afite n’abandi bana, n’ubwo ibyo bitigeze byemezwa n’u Burusiya cyangwa Putin ubwe.

Inkuru yasohowe na New York Post, ishingiye ku makuru y’abanditsi n’imiryango yigenga yakoze iperereza ku Burusiya, ivuga ko Maria Vorontsova na Katerina Tikhonova ari bo bana babiri gusa Putin yemera ku mugaragaro. Aba bombi ntibakunze kugaragara mu ruhame bari kumwe na se, ibintu bivugwa ko biterwa n’umutekano n’ubuzima bw’ibanga Perezida w’u Burusiya akunze kubamo.

Hari kandi Elizaveta Rudnova (uzwi kandi nka Luiza Rozova), umukobwa w’imyaka 22 uvugwaho kuba umwana wa Putin n’umugore witwa Svetlana Krivonogikh. Mu minsi ishize uyu mukobwa yafashwe amashusho i Paris ashinjwa ibibazo byatewe n’intambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine, asubiza ko atabibazwa kandi ko ababajwe n’ibiri kuba.

Ikinyamakuru New York Post kivuga ko Elizaveta ubu atuye mu Bufaransa aho akora mu rwego rw’ubuhanzi, ndetse ko yagiye agaragaza ko intambara yo muri Ukraine yamusigiye ibikomere, nubwo nta gihamya yemeza isano afitanye na Putin irashyirwa ahagaragara.

Hari n’andi makuru adafitiwe gihamya avuga ko Putin yaba afite abahungu babiri n’uwahoze ari umukinnyi w’imikino ngororamubiri Alina Kabaeva. Aba bana bivugwa ko baba mu rugo rurinzwe bikomeye, bakigishwa mu rugo, bakabuzwa kubana n’abandi bana kandi ubuzima bwabo bukagenzurwa cyane kubera impamvu z’umutekano.

Umwanditsi John O’Neill, wakoze ubushakashatsi ku buzima bwa Putin, yavuze ko ubuzima bw’abo bana bushobora kuba bugoye kubera kuba se ari umwe mu bayobozi barinzwe cyane ku isi. Yongeraho ko ubwoba bw’ibitero cyangwa gushimutwa bushobora kuba ari yo mpamvu umuryango wa Putin ubaho mu ibanga rikomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply