Umutoza Mohammed Adil Erradi utoza ikipe ya APR FC, yatangaje ko ‘kuba nta byangombwa’ agira ari ryo banga rukumbi ryamufashije gutsinda Rayon Sports akayisezerera mu gikombe cy’amahoro.
Ejo ku wa Kane ni bwo APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro izahuriramo na AS Kigali, nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½ cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Ibitego bya Nshuti Innocent na Nsabimana Aimable ni byo byafashije APR FC gutsinda Rayon Sports yatsindiwe impozamarira na Kapiteni wayo, Muhire Kevin.
Kuva umutoza Mohammed Adil Erradi yaza muri APR FC mu mpeshyi ya 2019, APR FC imaze gukina na Rayon Sports imikino itandatu, gusa iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda nta n’umwe iratsindamo mukeba wayo.
Muri iyi mikino APR FC yatsinzemo ine, iyindi ibiri amakipe yombi arayinganya.
Umutoza Adil aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo, yavuze ko kuba atagira ibyangombwa nk’uko abenshi bakunze kumwibasira ari byo bikomeje kumufasha gutsinda Rayon Sports.
Ati: “Ibanga ni uko nta byangombwa ngira, ni ryo banga, ni uko nta byangombwa ngira. Ni umukino wa 6 nkina na Rayon Sports mu myaka itatu maze hano. Rayon Sports ntiyigeze iza mu makipe itanu ya mbere, nta gikombe cy’Amahoro, ntabwo yigeze isohoka mu mikino Nyafurika kuva Adil yaza muri 2019, nta byangombwa.”
APR FC nyuma yo gusezerera Rayon Sports, kuri ubu ihanze amaso cyane imikino itatu ya Shampiyona isigaje guhuriramo n’amakipe ya Gorilla FC, Police FC na AS Kigali; kugira ngo irebe ko yatsinda urugamba rw’Igikombe cya Shampiyona ihanganiye na Kiyovu Sports.

6 Responses
Ibanga ryamfashije gutsinda Rayon Sports ni uko nta byangombwa ngira_Umutoza Adil
Wa mugabo we nturi mwiza, ubwo se waretse kwishongora ku banyarwanda ko nkurikije akayabo uhembwa ugatsindwa na Kiyovu koko ubona ufite ibyangombwa

Wowe rero wiyita “Claude N”, kuko ari wowe ufite ibyangombwa, uzagende utoze “APR FC”, maze uyigeze aho Adil ayigejeje !
Kuba yaratsinzwe na Kiyovu se ni inkuru ? None se ko Rayon Sport bo bamwishongoragaho ngo nta byangombwa afite, abatoza babo babifite babagejeje ku ki ? Mwagiye mureka kuba abafana batagira logique ?!!!! Ubu se Adil atsinze Rayon sport inshuro zingahe bamwita ‘SANS PAPIER” n’andi mazina?!!!!
“LES CHIENS ABOIENT MAIS LA CARAVANE PSSE” !!!!

Claude gutsindwa na Kiyovu urabona ari igitangaza cga nuko mumenyereye ko Adil atajya atsindwa ariko na Musanze na Mukura zaramutsinze mwe mutsinzwe inshuro zirenga izo ariko…..Aba Rayon murarwaye kabisa