Ibibazo bigaragara mu buhinzi byatumye Abadepite batumiza minisitiri ubushinzwe

Sangiza iyi nkuru

Abadepite barasaba ko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine yitaba inteko ishinga amategeko agasobanura ku bibazo bitandukanye bikiri muri uru rwego bituma intego yo kwihaza mu biribwa itaragerwaho 100%.
Babigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2017, ubwo Komisiyo ishinzwe ubuhinzi ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagezaga ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite raporo y’igenzura ku bworozi n’ibidukikije ku ngendo yakoreye mu turere tw’igihugu mu itegurwa ry’igihembwe cy’ihinga cya 2018 A.
Muri rusange iyi komisiyo yasanze igituma intego yo kwihaza mu biribwa itaragerwaho 100%, biterwa n’ibibazo bikigaragara mu buhinzi zirimo inyongeramusaruro zitagerera igihe ku bahinzi ndetse n’ibishanga bidatunganyije.
Muri urwo rwego rw’inyongeramusaruro hakubiyemo imbuto n’ifumbire. Hari kandi imbuto zatoranyije zitagerera ku bahinzi ku gihe. Urugero rutangwa n’iy’ibigori yabaye nke muri iki gihembwe, bigatuma bamwe mu bahinzi bahinga iyo babonye itanizewe mu gutanga umusaruro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari ibibazo bigaragara ku kigo gishinzwe ubuhinzi mu Rwanda(RAB), ivugwaho gutumiza imbuto zikaza zitinze, kutishyurira ku gihe ba rwiyemezamirimo bahawe amasoko.
Ibibazo bikigaragara muri urwo rwego kandi birimo ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda rikiri ku gipimo cyo hasi, indwara z’ibihingwa zitabonerwa imiti. Ibyo byose biri mu bituma abadepite basaba ko minisitiri ushinzwe ubuhinzi mu nshingano yatumizwa ngo asobanurire inteko ingamba zihari mu kubikemura.
Umwe ati”Minisitiri akwiye kuza imbere y’inteko agasobanura icyo bakora niba mwarasanze ibyo bibazo bigihari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
 
Abadepite

download
Imashini zihinga

kandi barifuza ko abaturage basobanurirwa kuri gahunda ya Nkunganire n’imikoreshe ku zihinga n’izuhira imyaka ziba zibitse ku biro bitandukanye bya leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *