Ibibazo bya Ethiopia, Sudani zombi na Somalia mu byo Perezida Kagame na Kenyatta baganiriyeho

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Uhuru Kenyatta wa Kenya, kuri uyu wa Kane bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibibazo bishingiye kuri Politiki byugarije ibihugu bya Somalia, Ethiopia, Sudani na Sudani y’Epfo.

Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byabereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’umwanya muto.

Kuri ubu igihugu cya Somalia kimaze iminsi cyugarijwe n’ibibazo bya Politiki ahanini bishingiye ku bwumvikane buke hatati ya Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed na Mohamed Hussein Roble wahoze ari Minisitiri w’Intebe yahagaritse mu Ukuboza umwaka ushize amushinja ruswa.

Ibi bibazo byiyongeraho kuba Somalia imaze imyaka myinshi yugarijwe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.

Ethiopia baturanye na yo imaze umwaka n’amezi abiri yugarijwe n’ibibazo bya Politiki, bikaba bishingiye ku bwumvikane buke bumaze igihe hagati ya Guverinoma yacyo ndetse n’ubuyobozi bw’Ishyaka TPLF riyoboye intara ya Tigray iherereye mu majyaruguru ya kiriya gihugu.

Ni ubwumvikane buke bwatumye kuva mu Ugushyingo 2020 impande zombi zisanga zihanganiye mu ntambara yaguyemo ababarirwa mu bihumbi, inagira izindi ngaruka zikomeye zirimo n’inzara ku banya-Ethiopia barenga miliyoni ebyiri.

Igihugu cya Repubulika ya Sudani cyo kuri ubu kimaze igihe cyugarijwe n’imyigaragambyo ikomeye y’abasaba ko abasirikare bahiritse ku butegetsi uwari Perezida Omar Al Bashir babusubiza mu biganza by’abasivile, ibyatumye abatari bake bakomeza kwicwa barashwe.

Bene ibi bibazo kandi binagaragara muri Sudani y’Epfo yakunze kurangwamo ibibazo by’intambara z’urudaca hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi-Perezida we wa mbere, Riek Machar.

Perezida ya Kenya yatangaje ko Perezida Kagame na Kenyatta bemeye “ubushake bwabo bwo gukorera hamwe mu gushakira ibisubizo birambye amakimbirane yugarije Ethiopia, Sudani y’Epfo, Sudani na Somalia; bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ibiganiro n’amahoro hagati y’impande zihanganiye.”

Abakuru b’ibihugu byombi kandi baganiriye uko ibihugu byombi byakomeza ubufatanye mu byerekeye ubucuruzi n’ubwikorezi.

Perezida Kenyatta yashimiye Kagame ku bw’icyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna ruhuriyeho na Uganda, avuga ko bizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’urw’abantu hagati y’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *