Ibice 7 by’umubiri wawe ugomba kwitaho cyane buri munsi

Sangiza iyi nkuru

Iyo urimo kwiyuhagira, hari ibice bimwe by’umubiri bikunze kwirengagizwa ariko ubisanzwe ni isoko ikomeye y’impumuro mbi.

Impamvu nyamukuru ituma twoga buri munsi ni ukwirinda impumuro mbi y’umubiri, kugira ngo duhumura neza kandi tugire uruhu rwiza.

Nk’uko bitangazwa na Pulse Nigeria, mu gihe uri kwiyuhagira, hari ibice bimwe by’umubiri ugomba kwitaho cyane kugira ngo uhorane impumuro nziza y’umubiri.

1.Ibirenge

Abantu bamwe bamara umunsi wose bagenda kandi ntibita cyane ku birenge byabo. Ugomba kwicara ukoza ibirenge byawe bikagira impumuro nziza. Iyo ubyoza, wita cyane munsi yabyo ndetse no hagati y’amano kuko niho soko y’imunuko.

2. Mu kibuno

Niba uri umwe mu bantu bakoresha impapuro z’isuku uhanagura ikibuno nyuma yo gukora ibikomeye, ukwiye no gukoresha amazi kubera ko hari umwanda uba wumye utakuwemo n’izo mpapuro.

3. Imyanya ndangagitsina

Waba uri umugabo cyangwa umugore, ukeneye koza igitsina cyawe buri munsi. Niba uri igitsina gabo, oza munsi y’ubugabo bwawe, kandi niba uri igitsina gore, ushobora gukoresha isabune yoza imyanya myibarukiro yawe.

4. Amaboko

Waba uri umugabo cyangwa umugore ukwiye kwita cyane ku biganza byawe; mu gihe ufiteho ubwoya ukabwogosha ndetse ukoga isabune n’amazi meza, ukita cyane mu kwaha.

5. Amatwi

Amatwi yawe yose agomba guhanagurwa igihe cyose uri mu bwogero, woza inyuma yayo ndetse n’igice gito cy’imbere ariko wirinda ko amazi yakinjiramo. Ndetse kandi ugomba gukoresha ibikoresho byabugerewe byifashishwa mu kuyoza mu gihe ukuramo imyanda y’imbere.

6. Umukondo

Niba ufite umukondo usa n’uwinjira mu nda, ni ngombwa kumara umwanya munini uwoza mu gihe urimo kwiyuhagira. Mu gihe gito, umwanda mwinshi wihisha muri uyu mukondo kandi iyo utabyitayeho bishobora gutera impumuro mbi ku mubiri wawe.

7. Amenyo

Amenyo ni igice cy’ingenzi cy’umubiri wawe bityo rero yakagombye kuba atagira ikizinga. Ntiwibagirwe kuyoza byibuze kabiri ku munsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *