Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo kuzamura igiciro cyo gusura ingagi kikava ku madolari $750 kugera ku $1,500, amashyirahamwe akora akazi ko kwakira no gutembereza ba mukerarugendo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba akomeje kugaragaza ko atishimiye icyemezo avuga ko ari icya hutihutimu gihe abahanga basanga iki cyemezo gishobora gushyira u Rwanda mu kaga k’ubukungu
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Emmanuel Hategeka, yabwiye komisiyo igenga imari mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ko icyo cyemezo kiri mu mugambi wo gushyigikira uburyo bwo kubungabunga pariki no gufasha mu iterambere ry’abayituriye.
Ku ruhande rwayo ariko, amashyirahamwe ashinzwe iby’ubukerarugendo muri EAC avuga ko icyemezo nk’icyo kitaganiriweho gishyira mu kaga inyungu z’ubukerarugendo ihuriro ry’ibihugu byo mu karere ryashyizeho umukono.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Gashyantare 2017, nibwo u Rwanda, Kenya na Uganda byatangije ikigo cy’ubufatanye mu kwamamaza iby’ubukerarugendo kiswe “East African Tourism Portal”, ariko iby’iki cyemezo bavuga ko batakigishijweho inama.
Itangazo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rifitiye kopi, rivuga ko ishyirahamwe rishinzwe iby’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda rivuga ko iki cyemezo kizateza igihombo isoko ry’ubukerarugendo mu gihugu, kigasubiza hasi ibikorwa byungukiraga muri uru rwego kandi kigahungabanya ubukungu bw’igihugu muri rusange. Ibintu ngo bizagora cyane abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kubona uko bitwara kuri izi mpinduka zitunguranye.
“ Umuntu ahubwo yakwibaza niba iki cyemezo kigamije gukurura isoko .” Uwo ni umusesenguzi waganiriye na VOA utifuje ko umwirondoro we ujya ahagaragara akaba yongeyeho ko icyo cyemezo gishobora gushyira u Rwanda mu kaga k’ubukungu.
Yakomeje agira ati: “ Niba ingagi ari cyo kintu gikurura abantu benshi ufite ukaba ugabanya umubare w’abafite ubushobozi bwo kuzisura, ni gute iki cyemezo cyafasha mu kuzamura ubukererarugendo mu buryo burambye? Bizagendekera gute se ya mahoteri mato y’i Musanze? Niba mukerarugendo asabwe kwishyura amadorali 1500, bivuze ko azaba afite ubushobozi bwo kurara mu mahoteli yo ku rwego ruhanitse y’inyenyeri eshanu. Ayo nayo Musanze ntayahari .”
Uwo muhanga mu bijyanye n’ubukerarugendo yakomeje avuga ko u Rwanda rwagakwiye kuba rufata icyemezo nk’icyo runarebera mu ndorerwamo y’akarere muri rusange.
Ati: “ U Rwanda si igihugu ahanini cy’Ubukerarugendo! Akagera ntikazigera kongera umubare munini w’abasura inyamaswa, kandi ntibashobora guhangana n’abanya Kenya cyangwa Tanzania. Ibi biciro ntibiteze kuzakurura umuturage n’umwe wo mu karere mu gihe bazi ko ibyo biciro bidakwiye .”
Nyuma y’iki cyemezo cy’u Rwanda, biravugwa ko Uganda yazamukiye kuri iki cyemezo ikarushaho kureshya abanyamahanga bashaka gusura ingagi zabo. Ishyirahamwe rishinzwe gutembereza ba mukurerugendo muri Uganda ryahise ritangariza kuri Twitter yuko ari cyo gihugu cyonyine ushobora gusuriramo ingagi ku biciro biri hasi.
Ni mu gihe umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavugaga ko bamaze kugurisha itike ya mbere umukerarugendo w’Umusuwisi.
Ishyirahamwe rya Uganda rishinzwe iby’ubukerarugendo ryavuze ko icyemezo cya RDB cyo guhanika ibiciro gutyo kidaha ibindi bigo byo mu karere umwanya wo kwakira izo mpinduka no kuzimenyesha abakiriya babo. Iri shyirahamwe mu itangazo ryaryo rikaba ryagaye icyemezo cy’u Rwanda risaba Leta ya Uganda yo kwigengesera kuri iyi ngingo.
Urwego rw’Ubukerarugendo mu Rwanda nirwo rwinjiza amafaranga menshi y’amadovise, ariko abahanga bakaba basanga ibi bishobora guhinduka bidatinze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




