Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byongeye kuvugururwa , aho kugeza ubu Lisansi na Mazutu byatangajwe ko byszamutse bigatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu.
Byatangajwe n’urwego Ngenzuramikorere (RURA) aho Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,764 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,637 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.
Ibi bikaba bisobanuye ko Lisansi yiyongereyeho Amafaranga 127 Frw kuri Litiro naho igiciro cya Mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1,684 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1632 kuri Litiro.
Bivuze ko Mazutu yiyongereyeho amafaranga 52 Frw kuri Litiro imwe.
Impamvu y’iri hindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, mu Rwanda ahanini ribaye hashingiwe ku isoko mpuzamahanga bitewe n’uko bimeze.
Nyuma y’amezi abiri, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizongera bivugururwe nk’uko bitangazwa na RURA.


