Ibihano bikakaye ku Burundi ku bwo kubuza Dynamo kwambara ‘Visit Rwanda’

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Dynamo Basketball Club n’Ishyirahamwe rya Basketball i Burundi batangiye guhura n’ibihano biremereye, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza agenga imyambarire mu irushanwa rya Karahari Basketball Africa league riri kubera muri Afurika y’Epfo.

Ku Cyumweru ni bwo ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa league bwatangaje ko iyi kipe yatewe mpaga mu mukino yagombaga guhuriramo na FUS Rabat yo muri Maroc.

Ni nyuma yo kwanga kwambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’ isanzwe itera inkunga ririya rushanwa.

Dynamo kandi yari yanze kwambara iyo myambaro mu mukino yatsinzemo Cape Town Tigers yo muri Afrika y’epfo ku manota 86-73, kuko ahanditse ‘Visit Rwanda’ bari bometseho ibyapa by’umukara.

Amakuru avuga ko leta y’u Burundi ari yo yategetse iriya kipe kutamamaza u Rwanda, bijyanye no kuba hari ibibazo bishingiye kuri Politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

Ikipe ya Dynamo nyuma yo guterwa mpaga ku Cyumweru bahise bava muri Afurika y’Epfo batwawe n’indege ya RwandAir, banyura i Kigali mbere yo kwerekeza i Bujumbura.

Usibye gusezererwa, iyi kipe yanaciwe amande angana na $50,000 (Frw miliyoni 64) kubera gukina umukino wa Cape Toxn Tigers bafutse ahanditse Visit Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko Basketball y’u Burundi igomba guhabwa ibihano by’imyaka itanu ititabira igikorwa icyo ari cyo cyose cyerekeye uriya mukino haba muri Afurika ndetse no ku Isi, ndetse u Burundi bukaba bugomba gutanga amande ya $500,000 (Frw miliyoni 647).

Mu gihe aya mafaranga yaba atishyuwe biteganyijwe ko ibihano biziyongera.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Ibihano bikakaye ku Burundi ku bwo kubuza Dynamo kwambara ‘Visit Rwanda’
    Imyumvire yo hasi cane pe! Ni akamaramaza

  2. Ibihano bikakaye ku Burundi ku bwo kubuza Dynamo kwambara ‘Visit Rwanda’
    Ariko se aba bavandimwe, ibintu byose babigize politique??
    Mbabajwe naba bakinnyi bari kwicira akazoza

  3. Ibihano bikakaye ku Burundi ku bwo kubuza Dynamo kwambara ‘Visit Rwanda’
    Sendagara – mikeke arayafite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *