Ibihugu 2 bibarizwa muri NATO birashinja u Burusiya kuvogera ikirere cyabyo

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Latvia na Romania, bibarizwa mu Muryango wa NATO bashyigikiye Ukraine, bavuze ko indege zitagira abadereva z’u Burusiya zavogereye ikirere cyabyo.

Romania yavuze ko indege itagira abadereva y’u Burusiya yinjiye mu kirere cyayo mu gihe cy’ibitero bya nijoro yambutse uruzi rwa Danube mu gihugu cy’abaturanyi cya Ukraine mu rukerera rwo ku Cyumweru, mu gihe Latvia yavuze ko imwe yaguye mu burasirazuba bw’igihugu kuri uwo munsi.

Minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Romania yavuze ko bohereje indege z’intambara za F-16 kugira ngo zigenzure ikirere cyayo kandi ko hakomeje gushakishwa ibisigazwa bya drones ahantu ishobora kuba yaguye hafi y’umupaka. Nta makuru yahise avuga ku bapfuye cyangwa ibyangiritse.

Romania (Bucharest) yamaganye byimazeyo “ubushotoranyi bushya” bwazanywe n’ “ibitero bitemewe” bya Moscow nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Hagati aho, Perezida wa Latvia, Edgars Rinkevics, yavuze ko indege itagira abapilote y’Abarusiya yaguye mu burasirazuba bw’akarere kayo.

Minisiteri y’ingabo yavuze ko drone yari yinjiye mu kirere cy’igihugu iturutse muri Belarus maze igwa mu nkengero za Rezekne, umujyi utuwe n’abantu bagera ku 25.000 nko mu birometero 55 mu burengerazuba bw’u Burusiya na kilometero 75 uvuye muri Belarus, umufatanyabikorwa wa hafi w’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *