Minisitiri w’Intebe yagaragaje ibizibandwaho muri gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu/NST2

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragarije imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ndetse n’abanyarwanda bose ibikubiye muri gahunda ya kabiri ya guverinoma yo kwihutisha iterambere ‘NST2’ muri iyi manda y’imyaka itanu (2024-2029). Kuva mu mwaka wa 2017, guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zari zigamije guhindura imibereho y’abanyarwanda. […]

Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho

Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho, Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho. (Yobu 3:25) Buriya niba mutabizi ubwoba n’intwaro ya mbere satani akoresha kenshi, kuko ariryo ikintu cya mbere kimaraho ukwizera. Kandi iyo ubuze ukwizera, ntuba ufite ikikurinda, umeze nk’umuntu urara hanze cyangwa aharangaye. Yobu ati icyo natinyaga, n’icyo cyambayeho. Bivuga ko kugira ubwoba cyane bw’ikintu, […]

Nyanza:Umubyeyi aratabaza nyuma y’uko umwana we ahiye agaterwa ubwoba

Mu Karere ka Nyanza,Umurenge wa Muyira,Akagari ka Kiniga mu mudugudu wa Nyamiyaga haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa witwa Imanishimwe Ange ufite imyaka 3 y’amavuko watwitswe n’umuntu bavuga ko ari umukire nta muntu wamukoraho. Uyu mwana amakuru BWIZA yamenye ni uko yahiye ku wa 1 Nzeri 2024 agahira aho uwitwa Obed ufite uruganda rukora imigati amena amakara. […]

Ishyamba si ryeru hagati ya FARDC na Wazalendo

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’Ingabo z’iki gihugu n’imitwe ya Wazalendo Kinshasa yitabaje ngo iyifashe guhangana n’umutwe wa M23. Wazalendo ihuriwemo n’imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri 30 yahoze ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Iyi mitwe imaze imyaka ibarirwa muri ibiri yitabajwe ku rugamba ngo ifashe […]

Tanzania: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yasanzwe yishwe nyuma yo gushimutirwa muri bus

Umurambo w’umuyobozi mukuru utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, washimutiwe muri bus n’abantu bitwaje imbunda, wabonetse mu nkengero z’umurwa mukuru w’ubucuruzi, Dar es Salaam, ufite ibimenyetso byo gukubitwa ndetse yanasutswe aside mu maso. Iyicwa rya Ally Kibao, umwe mu bagize ubunyamabanga bw’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, CHADEMA, rishobora kwanduza isura y’ivugurura rya Perezida Samia Suluhu Hassan, […]

Umuherwe Elon Musk mu nzira yo kuba uwa mbere utunze Miliyari 1000 z’Amadolari

Rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga Elon Musk ari mu nzira yo kuba umuherwe wa mbere utunze Tiliyari y’Amadorari ku Isi mu 2027, nk’uko ikigo cy’uburezi Informa Connect Academy kibitangaza. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu bishingiye ku kigereranyo cy’ukuntu ubukungu bwa Musk bugenda buzamuka cyane buri mwaka, aho buzamuka ku rugero rwa 109.88%. Nk’uko byatangajwe na Bloomberg Billionaires […]

Igitero cya Israel muri Syria rwagati cyahitanye abantu 14

Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko misile zarashwe n’Igisirikare cya Israel zahitanye byibuze abantu 14 muri Syria rwagati. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Syria (SANA) bibitangaza, ngo igitero cyo ku Cyumweru nijoro cyateje inkongi y’umuriro kandi cyangiza ibintu hafi y’umujyi wa Masyaf, mu ntara ya Hama. Ibi biro ntaramakuru byavuze kandi ko 43 bakomeretse, ryongera […]

UPDF igiye guha icyubahiro Gen Nyakairima wambariye Perezida Kagame mu bukwe bwe

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyateguye ibirori byo guha icyubahiro Late Maj Gen Aronda Nyakairima wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo. Hagati y’itariki ya 10 n’iya 12 Nzeri ni bwo i Kampala hazabera imurikabikorwa rizaba rifite insanganyamatsiko yo “kwizihiza ubuzima bwa Hon Gen Aronda Nyakairima; urugero rw’igitambo cy’impinduramatwara, guharanira iterambere n’agaciro ka Afurika, gukunda igihugu, ubutwari […]

Umwongereza n’abandi batanu batorotse gereza muri Portugal

Mark Cameron Roscaleer, w’imyaka 39, wari warakatiwe igihano cy’imyaka icyenda kubera gufata abantu bugwate no kwiba, akaba yari muri gereza ya Vale de Judeus, iri ku birometero 70 mu majyaruguru ya Lisbon yatorotse gereza. Ibiro bishinzwe gereza muri Portugali (DGRSP), byatangaje ko abagabo batanu, bafite hagati y’imyaka 33 na 61, bacitse gereza ku cyumweru mu […]

Nigeria: Ababarirwa muri 48 bishwe n’iturika ry’imodoka itwara peteroli

Imodoka itwara ibikomoka kuri peteroli yagonganye n’ikamyo itwara abagenzi n’amatungo muri Nigeria, bituma ababarirwa muri 48 bahasiga ubuzima, ndetse n’amatungo asaga 50 arashya arakongoka. Inzego z’ubutabazi bw’ibanze mu gihugu cya Nigeria zemeje iby’aya makuru. Zivuga ko iturika rikomeye ryahitanye abantu benshi ryabaye ku cyumweru tariki ya 08 Nzeri 2024, ubwo imodoka itwara ibicanwa yagonganaga n’indi […]

RIB yerekanye 45 bari barajujubije abantu babiba kuri Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Mbere rweretse itangazamakuru abantu 45 bakekwaho kuba abajura bari bamaze igihe biba abantu bakoresheje amayeri atandukanye, cyane Mobile Money. Aberekanwe biganjemo abo mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi, gusa hari n’abo mu turere twa Gicumbi, Ruhango, Gasabo, Rubavu, Nyarugenge Kirehe na Muhanga. Bafashwe […]

Seoul: Minisitiri w’Ingabo yitabiriye inama ku ikoreshwa rya AI mu gisirikare

gxbvetkw4aat3ft.jpg

Kuri uyu wa Mbere, intumwa, ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, zitabiriye inama ku ikoreshwa ry’ubwenge buhimbano mu bya gisirikare (‘Responsible Artificial Intelligence (AI) in the Military Domain Summit’ (REAIM), ibera i Seoul muri Korea y’Epfo, aho ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Gisirikare cy’u […]

RDC: Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo ikomereje muri Muheto

Imirwano ikaze hagati ya Wazalendo n’inyeshyamba za M23 kuri uyu wa Mbere yaramukiye mu mujyi wa Muheto muri Teritwari ya Masisi, aho urusaku rw’imbunda ziremereye n’intoya rwumvikanye muri kariya gace no mu nkengero zaho nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga. Uyu ni umunsi wa kabiri w’imirwano hagati y’impande zombi. Abenshi mu baturage bahungiye […]

Gicumbi: Umugeni yakubise ishoka umugabo we bamaze icyumweru bashyingiranwe

Umugabo witwa Seleman wo mu murenge wa Nyankenke w’akarere ka Gicumbi, arembeye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) nyuma yo gukubitwa ishoka na Bantegeye Yvonne bamaze icyumweru bashyingiranwe. Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kigogo. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko kugira ngo uyu mugore akubite umugabo we ishoka byaturutse […]

Philippines yafashe umupastori ushakishwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Umupasitori witwa Apollo Quiboloy, uzwiho kuba mu bantu ba hafi b’uwahoze ari Perezida Rodrigo Duterte, yafatiwe muri Philippines ashinjwa ibyaha byo gucuruza abana mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Benjamin Abalos,abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko umupastori w’umunyafilipine washakishwaga n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ibyaha akurikiranweho byo […]

Umuhanzi akaba n’Umunyamakuru Yago yijunditse Umuvugizi wa RIB

Umuhanzi akaba n’Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye mu biganiro nka Yago uherutse gutangaza ko yahunze Igihugu cy’u Rwanda, kubera agatsiko k’abo avuga ko bashakaga kumwica yijunditse Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry uherutse gutangaza ko yahunze hari ibyaha bikomeye ari gukurikiranwaho. Ukwijundika Umuvugizi wa RIB, Yago yabigarutseho, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki […]

Ibihugu 2 bibarizwa muri NATO birashinja u Burusiya kuvogera ikirere cyabyo

Ibihugu bya Latvia na Romania, bibarizwa mu Muryango wa NATO bashyigikiye Ukraine, bavuze ko indege zitagira abadereva z’u Burusiya zavogereye ikirere cyabyo. Romania yavuze ko indege itagira abadereva y’u Burusiya yinjiye mu kirere cyayo mu gihe cy’ibitero bya nijoro yambutse uruzi rwa Danube mu gihugu cy’abaturanyi cya Ukraine mu rukerera rwo ku Cyumweru, mu gihe […]

Umujyanama mu by’umutekano w’u Buhinde agiye kuganira na Putin ku kibazo cya Ukraine

Amakuru agera kuri India Today aravuga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, azagirana ibiganiro na Ajit Doval, Umujyanama mu by’Umutekano wa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, ku muhate wa New Delhi mu gukemura amakimbirane hagati ya Moscou na Kiev. Biteganijwe ko Doval azasura umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, ku wa Kabiri no ku wa […]

Jordan: Special Force ya RDF yitwaye neza mu irushanwa ryo kurwana

screenshot_20240909-094444_1.jpg

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe (SOF) ziri mu bitwaye neza mu irushanwa ryahurizaga muri Jordan imitwe y’ingabo zidasanzwe zo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi. Ni irushanwa ry’iminsi itanu ryahuzaga amakipe 32 ya za Special Forces zo mu bihugu 18 byo hirya no hino ku Isi. U Rwanda muri iri […]

Abiy Ahmed yaburiye ibihugu ‘biteganya gutera’ Ethiopia

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, yaburiye umuntu uwo ari we wese uteganya gutera igihugu cye ko akwiye “gutekereza inshuro 10” mbere yo kubikora, avuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyasubizwa inyuma. Abiy yabivugiye mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo ryijyanye no kwizihiza umunsi w’ubusugire bwa Ethiopia. Abiy usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo […]

Sudani yateye utwatsi ubusabe bwo kwakira Ingabo za Loni

Igihugu cya Sudani cyateye utwatsi ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces . Impuguke z’ abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Sudani zatangaje kuwa Gatanu ushize ko babonye ibikorwa biteye ubwoba bibangamiye uburenganzira bwa […]

Andy Bumuntu yeguye kuri Kiss FM

Umuhanzi Andy Bumuntu yaraye atangaje ko yeguye kuri Kiss FM, nyuma y’imyaka ibiri akorera iyi Radiyo yo mu mujyi wa Kigali. Bumuntu yakoraga ikiganiro kizwi nka Breakfast cyatambukaga mu masaha y’igitondo. Uyu musore mu itangazo yaraye anyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko “nyuma y’igihe mbitekerezaho, nafashe icyemezo cyo kwegura kuri Kiss FM”. Yakomeje avuga […]

Kirehe: Bahangayikishijwe n’ibyumba by’amashuri byasambutse abanyeshuri bagiye gutangira

img_20240908_175201__1000_x_600_pixel_.jpg

Abaturage batuye mu kagari ka Nyarutunga, mu Murenge wa Nyurubuye , bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abana babo bazigamo nyuma y’uko igisenge cy’ikigo cy’ishuri rya G.s Migongo kigurutse kikanangiza n’ibindi bikorwa remezo by’abaturage batuye hafi y’iryo shuri . Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024, niyo yasambuye igisenge […]