Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Mbere rweretse itangazamakuru abantu 45 bakekwaho kuba abajura bari bamaze igihe biba abantu bakoresheje amayeri atandukanye, cyane Mobile Money.
Aberekanwe biganjemo abo mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi, gusa hari n’abo mu turere twa Gicumbi, Ruhango, Gasabo, Rubavu, Nyarugenge Kirehe na Muhanga.
Bafashwe mu bihe bitandukanye hagendewe ku batanze ibirego hagati ya Mutarama na Nyakanga 2024.
Aba barimo n’abagore bose bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’ubukure.
Aba bajura biyitaga ‘Abameni’ kugira ngo bibe abantu bakoreshaga amayeri arimo guhamagara umuntu bakamubwira imibare akanda, atabyitaho bikarangira yibwe.
Aba kandi bakoraga nk’itsinda bafite n’aba-agent b’ibigo by’itumanaho bitandukanye bagahita babafasha kubikura ayo bibye mu gihe nk’icyo guhumbya.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasobanuye ko mbere yo gufatwa habanje gukorwa iperereza ryimbitse bamenywa uko bakora kugira ngo bafatirwe rimwe, nyuma bose batabwa muri yombi ndetse ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB zitandukanye.
Bakurikiranyweho ibyaba bitanu, birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro w’undi, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke, ibyaha bihanishwa ibifungo biri hagati y’imyaka ibiri na 10.
Dr. Murangira yavuze kandi ko mu mezi arindwi kugeza muri Nyakanga 2024 bari bamaze kwiba 424, 493, 991 Frw nk’uko bigaragazwa n’abatanze ibirego.
Yunzemo ati: “Bajyaga kuyakoresha ibikorwa bitandukanye birimo no kuguriramo ababyeyi babo inzu n’ibindi, ari na yo mpamvu ababyeyi babo batashakaga gufatanya natwe ngo bafatwe.”
Ku bijyanye n’amayeri bakoreshaga RIB ivuga ko “hari uguhamagara akakubwira ati ’hano ni ku ishuri umwana wawe yigaho, twakumenyeshaga ko bamugonze’. Agahita akupa, undi akaguhamagara ati ‘hano ni kwa muganga bakaguhamagara mu izina, bakagusaba amafaranga yo kumwitaho’, kwa guhungabana kwawe kutagira amakenga ukaba urayatanze, ukibuka ko washutswe nyuma yo kukwiba.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko abo bajura biyitirira inzego zitandukanye, zaba iza leta iz’abikorera ndetse n’iz’iyobokamana.
Yavuze ko n’ubwo hari abibwe bashutswe, hari n’abagize uruhare mu kwibwa kwabo, atanga ingero nk’uwo biba yumvaga ko ari guha ruswa nk’umuntu ushobora kumuha serivisi agombwa ku buntu.
Yatanze urugero nko kuri Polisi y’Igihugu aho abajura bajyaga ahakorewe ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bakihererana uwatsinzwe, bakamwizeza ko bazamufasha gukora ikizamini cyihariye.
Icyo gihe bahitaga batwara nimero ye, bagakora ubutumwa buhimbano bakabumwoherereza bamumenyesha ko azaza gukora ku itariki runaka, nyuma bakamusaba amafaranga y’iyo serivisi ahawe, uwashutswe akisanga amafaranga yarariwe n’abajura.
ACP Rutikanga ati “Uwo araza akagera ku kibuga, agasanga yarabeshywe. Bene uwo ntavuga ko yibwe, n’iyo wamuhamagara ntashobora kuza kuko na we yisanze ari mu cyaha cya ruswa.”
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Gahungu Charles yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze ubwo bujura butizwa umurindi n’abakoresha simukadi zitabanditseho kugira ngo badatahurwa.
Gahungu yunzemo ko habonetse icyuho mu kubarura simukadi z’abaturage, ari yo mpamvu uyu munsi nta muntu wemerewe kubarurira simukadi ku muhanda.


