Kuri uyu wa Mbere, intumwa, ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, zitabiriye inama ku ikoreshwa ry’ubwenge buhimbano mu bya gisirikare (‘Responsible Artificial Intelligence (AI) in the Military Domain Summit’ (REAIM), ibera i Seoul muri Korea y’Epfo, aho ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa. Iyi nama ni urubuga mpuzamahanga ku biganiro by’abafatanyabikorwa benshi ku ikoreshwa rya AI mu rwego rwa gisirikare.
Kuva kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 kugeza ku ya 10 Nzeri, Koreya y’Epfo irakira inama ya kabiri yerekeye ikoreshwa ry’ubwenge buhimbano mu rwego rwa gisirikare (REAIM). Inama ya mbere kuri iyi nsanganyamatsiko yabereye umwaka ushize mu Buholandi. REAIM 2024 i Seoul iraberamo kurushaho gusobanukirwa no kumenya ibibazo bijyanye n’ikoreshwa rya AI mu gisirikare.
Nubwo AI ishobora kugirira akamaro ingabo, ibinyuranye nabyo nabyo ni ukuri. Ku ruhande rumwe, ba komanda bashobora kwishingikiriza kuri AI kugirango basesengure byihuse amakuru y’ingirakamaro kugirango bibafashe gufata ibyemezo, bishobora no kuganisha ku gukora ibikorwa byateguwe neza kurushaho kandi bikagabanya ibyangirika.
Ku rundi ruhande ariko, kumva nabi ikoreshwa rya AI no kuyikoresha bidakwiye bishobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi. Urugero, kubogama mu mibare y’amahugurwa no kutarebererwa n’abantu bishobora gutera gufata ibyemezo bidakwiye bishobora kuvamo kurimbuka no kubabazwa bitari ngombwa.
Ni ngombwa rero gushishikariza ikoreshwa rya AI mu gisirikare hakurikijwe amategeko mpuzamahanga. Iterambere ryihuse rya AI no kuba abasirikare bifuza kudasigara inyuma mu ikoreshwa ryayo, ngo bisaba gutangira no kwigisha kubahiriza amategeko mu gukoresha iri koranabuhanga.


