Ibihugu by'u Budage, Autrichia, Danemark, u Bugereki, n’u Buholandi byatangarije i Vienne, kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Ugushyingo 2026, ko bifite gahunda yo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda. Ni nyuma y’amezi menshi y’ibiganiro byarangiye ibi bihugu bihisemo u Rwanda nk’ahazakorerwa umushinga w’igerageza, uteganyijwe gutangira mu mwaka wa 2027.
Mu gihe cy’amezi menshi, ibi bihugu bitanu byari biri gutegura uburyo bwo kohereza abimukira hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho abimukira basabye ubuhungiro ariko bagahakanirwa, kandi badashobora gusubizwa mu bihugu bakomokamo, bazajya boherezwa mu Rwanda.
U Rwanda ni rwo ruzakorerwamo uyu mushinga w’igerageza, ibyo bihugu bikaba biteganya kuwutangiza mu 2027 nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga. Ibi bihugu nibyo bigomba kwishyura ingendo, amacumbi n’ibizakenerwa n’abimukira igihe bazaba bari mu Rwanda.
Ni ba nde bireba?
Bivugwa ko hari ahantu hateguwe hazakirirwa abimukira bagera ku ijana barimo abagabo n'abagore, ubusabe bwabo bw'ubuhungiro muri kimwe mu bihugu bitanu by'i Burayi bwatewe utwatsi. Aba bagomba kuba barakoresheje uburyo bwose bushoboka kugirango bemererwe kuba mu gihugu ariko byaranze. Nk'uko abatangije uyu mushinga babivuga, nta mbogamizi zihari ku bwenegihugu; icyakora, abana batujuje imyaka y’ubukure ntibibareba.
Uyu mushinga uzatanga "ikimenyetso gisobanutse," nk’uko Minisitiri w'Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, yavuze. "Ntibigishoboka kwinjira mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu buryo butemewe n'amategeko witeze ko uzashobora guturayo," uyu muyobozi yabishimangiye mu kiganiro n'abanyamakuru i Vienne.
U Rwanda rwasezeranyije gutanga "amahirwe ya kabiri" ku bimukira bazahoherezwa. Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda, Vincent Biruta, wari uhagarariye u Rwanda ubwo hatangazwaga uyu mushinga, yagize ati: "Twiyemeje gushaka ibisubizo bifatika bikora itandukaniro koko."
Aho bazacumbikirwa harateguwe ariko ntihatangajwe
Nibamara kugera mu Rwanda, aba bantu bazakirwa n’abayobozi b’u Rwanda, bahabwe uruhushya rwo gutura, kandi bacumbikirwe mu bigo byiswe "ibigo by’ikaze." Ibihugu bitanu by’i Burayi birebwa n’iki kibazo byatanze icyizere cy’uko ibi bigo bizaba bifunguye, bafite uburenganzira bwo kwidegembya.
Igitekerezo ni uko aba bimukira baguma mu bigo mu gihe cy'amezi runaka, intego ikaba ari uko bazahita binjizwa mu muryango nyarwanda. Ibihugu by'i Burayi bivuga ko bazahabwa amasomo y'imyuga n'indimi. Bivugwa kandi ko hazabaho uburyo bwigenga bwo kugenzura, ingingo zihariye zabwo zitarasobanurwa neza, buzashyirwaho kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe. Ubundi buryo ni uko aba bantu basubira mu bihugu bakomokamo ku bushake.
Ku batangije umushinga w'i Burayi, intego ni ukwirukana abasabye ubuhungiro babwimwe no kubuza abandi bimukira kujya gutura i Burayi. Ariko, banze gutangaza ibyo u Rwanda ruzahabwa nk'ingurane.

