Ibihugu bya Afurika nibyo byihishemo umubare munini w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bya Afurika aribyo byihishemo umubare munini w’abakurikiranweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu gihe Leta ikomeje kunoza imikoranire n’ibyo bihugu mu gukurikirana abakekwaho ibyo byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihishamo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, mu biganiro abayobozi muri Minisiteri yUbutabera bagiranye na Sena ku mbogamizi zikiri mu kugeza abakekwaho Jenoside imbere y’ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel,yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu kuzamura ubushake bwa politiki n’imikoranire hagati y’ibihugu kugira ngo ababihungiyemo, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirzwe ubutabera.

Ubushake buke bwa politiki ni yo nzitizi yakomeje kugaragazwa mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ibihugu bya Afurika ni byo byihishemo umubare munini w’ababihungiyemo nyuma yo gukora iki cyaha mu Rwanda.

Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko kuba bamwe bagikingirwa ikibaba ari ikintu cyari gikwiye guhagurukirwa ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose we avuga ko uyu mubare munini w’abihishe mu bihugu byo hanze by’umwihariko mu Karere u Rwanda ruherereyemo ari ari kimwe mu bibangamiye urugendo rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha n’ibihugu 13 mu myaka itandukanye.

Bigaragazwa ko hari amasezerano akwiye kuvugururwa kuko yasinywe kera nk’ayo u Rwanda rwagiranye na Tanzania mu 1965 igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari itaraba.

Abasenateri bavuga ko ikibazo cy’abacyihishe hirya no hino ku Isi bakekwaho uruhare muri Jenoside kidakwiye kugira urwego runaka giharirwa.

Murangwa Ndangiza Hadija ukuriye Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yagaragaje ko n’Abanyarwanda bagira uruhare mu gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha kuko yashingirwaho mu kubashyikiriza ubutabera.

Kuva mu 2007, u Rwanda rumaze gutanga inyandiko 1149 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu bihugu 33. Abantu 30 ni bo rwohererejwe mu gihe 29 baciriwe imanza n’ibihugu byari bibacumbikiye. Abagera ku 1942 baracyari hanze barimo n’abari mu bihugu bitazwi.

Minisitiri Ugirashebuja avuga ko ibi bishobora kwihutisha inzira yo gufata abakekwaho ibyaha bakoreye mu Rwanda no kubashyikiriza ubutabera

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *