Amakuru ava mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), aravuga ko ibihugu biwugize bitavuga rumwe ku cyemezo cyo kohereza Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo SADC yafashe umwanzuro wo kohereza muri Congo ingabo zo kuhagarura amahoro.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize SADC yabereye i Windhoek mu murwa mukuru wa Namibie.
Iyo nama yarimo ba Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Hague Geingob wa Namibie, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo cyo kimwe na FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC ari na we uyoboye uriya muryango. Ibihugu bindi 12 byari byohereje ababihagararira ku rwego rwa ba Minisitiri na ba Ambasaderi.
Amakuru avuga ko SADC yemeye kohereza Ingabo muri Congo nyuma yo gushyirwaho igitutu na Perezida Tshisekedi.
Ni Tshisekedi uheruka kunenga Ingabo za EAC zoherejwe muri Congo ubwo yari i Gaborone muri Botswana, avuga ko ntacyo zigeze zifasha igihugu cye ngo cyigobotore imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwacyo.
Tshisekedi yanenze Ingabo za EACRF, nyuma yo kwanga icyifuzo cye cyo kujya mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, bijyanye no kuba kujya mu mirwano n’uyu mutwe wari umaze igihe uhanganye na FARDC bitari muri manda yazo.
Bitandukanye n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Tshisekedi yavuze ko zishobora kuba zavuye mu gihugu cye bitarenze mu kwezi gutaha kwa Kamena, Ingabo za SADC zo bivugwa zo zizaba zizanywe no kurwana na M23.
Amakuru cyakora cyo avuga ko ibihugu bigize SADC bitavuga rumwe ku mwanzuro byasinye wo kohereza Ingabo muri RDC.
Kugeza ubu n’ubwo SADC yemereye Congo ko izayiha Ingabo zo kuyifasha kwivuna M23, ntihigeze hatangazwa igihe izi ngabo zizohererezwa, uko zizaba zingana ndetse n’igihe zigomba kumara ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ntihigeze hatangazwa kandi ingengo y’imari zizakoresha mu bikorwa byazo muri Congo uko ingana ndetse n’aho izava.
Ibi biri mu bituma ibihugu bigize SADC bigenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibyo ba Perezida babyo bemereye Congo.
Amakuru ava muri SADC avuga ko Namibie ari yo yonyine yemereye RDC byeruye ko izayoherereza Ingabo.
Angola iri mu bihugu 16 bigize uyu muryango ku ruhande rwayo ivuga ko itazatanga Ingabo zayo muri Brigade y’iza SADC zizajya muri Congo; ko ahubwo yo yifuza gukomeza inshingano isanganywe zo kuba umuhuza mu bibazo bya Congo.
Ibihugu bya Botswana na Zimbabwe ku rundi ruhande byo ngo byeruye ko bitazigera bigira Ingabo bitanga; mu gihe Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi byifuza kwifashisha Ingabo bisanganywe muri RDC (ziri muri MONUSCO) kuva muri 2013.


