Ibikurankota bine birimo Abdul Razak Fiston muri Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana nk’abakinnyi bane barimo batatu b’abanyamahanga, barimo rutahizamu mpuzamahanga w’Umurundi, Fiston Abdul Razak.

Radio B&B Umwezi iri mu zubashywe zikora ibiganiro by’imikino hano mu gihugu, yavuze ko umwe muri abo bakinnyi yamaze kumvikana na Rayon Sports 100%, mu gihe abandi na bo ikirenge kiri mu muryango winjira muri iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu.

Amakuru avuga ko uwamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports ari rutahizamu Jean Vital Ourega ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko yakiniraga TP Mazembe y’iwabo, akaba yaje muri Rayon Sports nyuma yo kwifuzwa n’umutoza Guy Bukasa.

Abandi bivugwa ko bashobora kuba abakinnyi ba Rayon Sports mu masaha make ni Umurundi, Abdul Razak Fiston.

Uyu rutahizamu umaze igihe ari mu bo ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba igenderaho, yari asanzwe akinira JS Kabylie yo muri Algeria.

Abandi bavugwa ni Umunya-Mali, Moussa Camara cyo kimwe na rutahizamu Biramahire Abeddy Christophe wari umaze umwaka akinira ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia.

Aba bakinnyi uko ari bane bose bakina basatira izamu, baziyongera ku bandi Rayon Sports yari isanganwe barimo Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Manase Mitatu, Sugira Ernest, Nihoreho Arsène na Drissa Dagnogo.

Bisobanuye ko Rayon Sports mu mwaka utaha yaba ifite abakinnyi babarirwa muri 28, barimo ababarirwa mu icumi bakina basatira izamu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ibikurankota bine birimo Abdul Razak Fiston muri Rayon Sports
    Byaba Ari ubuki kuri equipe yacu
    Tugize amahirwe rayon yakwerekana intsinzi.

  2. Ibikurankota bine birimo Abdul Razak Fiston muri Rayon Sports
    Byaba Ari ubuki kuri equipe yacu
    Tugize amahirwe rayon yakwerekana intsinzi.

  3. Ibikurankota bine birimo Abdul Razak Fiston muri Rayon Sports
    Rayon nikomeze ishyiremo imbaraga natwetuzayihoza kumutima maze abamagambo nibakomezebahateho nababwira iki. Gusa icyonzicyo nuko ikipeyacu uyumwaka amakipe tuzahatanayo kandintakindi intego nigikombe abayobozi dufite muriyiminsi30 twizeyeko ibuyeryifatizo barigushyira murifondation Rizaba irikomeza rayon sport yacu dukunda. murakoze mukomezemudukurikiranire ayomakuru meza.

  4. Ibikurankota bine birimo Abdul Razak Fiston muri Rayon Sports
    Rayon nikomeze ishyiremo imbaraga natwetuzayihoza kumutima maze abamagambo nibakomezebahateho nababwira iki. Gusa icyonzicyo nuko ikipeyacu uyumwaka amakipe tuzahatanayo kandintakindi intego nigikombe abayobozi dufite muriyiminsi30 twizeyeko ibuyeryifatizo barigushyira murifondation Rizaba irikomeza rayon sport yacu dukunda. murakoze mukomezemudukurikiranire ayomakuru meza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *