Mu buzima bwa buri munsi hari uburyo bwinshi umugore ashobora gukoresha kugira ngo agaragaze ko ashaka kuryamana n’umugabo yishimiye. Imyitwarire ye, amagambo avuga, ndetse n’uburyo yitwara bishobora kuba ibimenyetso byerekana ibyo atekereza cyangwa ashaka.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku bimenyetso birindwi by’ingenzi bizakwereka ko umugore ashaka kugusambanya kandi tukareba uko byagaragara mu buryo buciriritse kandi bworoshye gusobanukirwa.
1. Akubwira ko aba wenyine
Iyo umugore avuze ko aba wenyine n’ubwo byaba bitajyanye n’ibyo muri kuganira mu kiganiro, bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko yifuza kukwereka ko akwifuza. Abagore ntibakunze gusangiza abantu amakuru yabo bwite, ariko iyo abivuze, bishobora kugaragaza ko akwizera kandi yishimira kuba hafi yawe.
2. Agutumira iwe mwenyine
Nubwo kugutumira iwe bitavuze ko ahita akurambagiza, bishobora kugaragaza ko yishimira kuba muri kumwe kandi akugirira icyizere. Menya gutandukanya niba ubutumire bwe bufite impamvu runaka cyangwa ari uko gusa ashaka ko mube muri kumwe. Iyo ubutumire bugaragara nk’aho nta mipaka, bishobora kuba ikimenyetso cyiza cy’uko ashaka kuguta mu mutego wo kuryamana na we.
3. Akuganiriza ku biganiro byo kuryamana n’umuntu
Iyo umugore atangiye kuvuga ku bijyanye n’ubusabane cyangwa akakubaza ibijyanye n’ibyo ukunda, ni ikimenyetso cy’uko ashobora kuba yifuza kumenya uko ubyitwaramo mu gihe uhuye n’umugore mu gitanda. Ashobora kugerageza kumva icyo utekereza, bityo akakubwira ku bitekerezo bye. Guhita umusubiza mu buryo busekeje kandi butuje bishobora gufasha gusobanukirwa ibyo agamije.
4. Imyitwarire ye ihinduka mu buryo bugaragara
Iyo umugore akubonamo uwamugeza ku byishimo mu buriri, akenshi imyitwarire ye irahinduka. Ashobora kugerageza gutuma amaso yawe ahanga we wenyina aho akenshi agerageza gukina n’imisatsi we, cyangwa guhindura ijwi rye rikamera nk’iriryohereye kandi rishishikaje. Uko asubiza amaso ku byo uvuga n’uburyo akwitwara imbere bishobora kugaragaza byinshi.
5. Agusekera cyane
Iyo umugore agarageje inseko akenshi biba ari ikimenyetso cy’uko yishimiye kuba hafi yawe. Ndetse n’iyo wakora urwenya rudasekeje cyane, ashobora guseka cyane. Gerageza gukora urwenya rworoheje urebe uko abifata; niba agusekeye cyane, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ashaka ko muryamana.
6. Akwegereza umubiri we
Kwiyegereza umuntu mu buryo bw’umubiri ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’ubwiyunge. Ashobora kugukoraho mu buryo bworoheje, agushyira ikiganza ku rutugu cyangwa ku itama, cyangwa akakwegera cyane igihe muri kuvugana. Iyo atangira gushaka uko akwegera mu buryo budasanzwe, bishobora kugaragaza ko afite icyo ashaka gukorana nawe.
7. Akwiyungaho mu buryo bwimbitse
Iyo umugore atangiye kukubwira ku buzima bwe bwite cyane cyane ku bintu adasangiza abantu bose biba ari ikimenyetso cy’uko yakwishimiye kandi yifuza kumenya niba mwakwiyegerezanya. Gusa, menya gushishoza no kureba ibindi bimenyetso kugira ngo umenye neza aho ahagaze.
Ibi bimenyetso byerekana uburyo umugore ashobora kugaragaza ko ashaka kuba yaryamana n’umugabo. Ariko buri gihe, menya kubyitwaramo neza no kubaha imbibi zose ashyizeho.


