m1117-guardian-armored-security-vehicle.jpg

Ibimodoka by’intambara by’akataraboneka bitunzwe n’Igisirikare cya Amerika – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Amafaranga yashowe mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarenze miliyari 612 z’amadolari mu 2016. Ku bantu benshi, urwo rwego rwo kwiyemeza kubaka igisirikare rufite agaciro ku kurinda Amerika n’inyungu zayo. Ku rundi ruhande, abanenga amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare babona uburyo bwiza bwo gushora ayo mafaranga, harimo no kwita ku bindi bibazo bikomeye mu gihugu.

Aho waba uri hose ku ngengo y’imari ishyirwa mu gisirikare, hafi ya bose ku Isi bemeza ko Amerika yohereza ingabo zishamaje buri mwaka. Icyerekezo cy’indege zigwa ku mato atwara indege bitera amatsiko abenegihugu b’ibihugu byinshi bishingiye kuri politiki, kandi ubushobozi bwibimodoka byo ku butaka bikunda gutera amatsiko abantu hafi ya bose.

Niba ujya ushishikazwa n’ibimodoka by’intambara by’imitamenwa ( tanks) bigezweho, ibitwara ingabo n’ibikoresho byo gucunga umutekano, dore zimwe mu modoka zitangaje zikoreshwa n’Igisirikare cya Amerika nk’uko tubikesha urubuga Military.com.

1. M117 Guardian

m1117-guardian-armored-security-vehicle.jpg

Iyi modoka ya toni 15 ikoresha moteri ya Cummins ya mazutu kandi igera ku muvuduko wo hejuru wa kilometero 65 mu isaha. Kugira ngo abanzi bakumirwe, Guardian ikoresha ubwoko bubiri bw’imbunda za machine guns n’imbunda irasa grenade ya automatic. Textron Marine and Land Systems niyo ikora ubu bwoko bw’imodoka.

2. Stryker Combat Vehicle

stryker-combat-vehicle-06.jpg

Imodoka za Stryker zikoreshwa mu gutwara ingabo ahabereye intambara no kuzikingira igihe zitegura kurwana. Zifite amapine umunani, zikaba zishobora guhangana n’imbunda ya machine gun nta kibazo. Mu rwego rwo kunoza akamaro ka Stryker, igisirikare cyatangiye gushyiraho ibibunda n’uburyo bwo kurasa za missiles zisenya ibifaru mu 2016. Mu gihe cy’urugamba ibifaru by’umwanzi bihura n’akazi gakomeye mu guhangana n’izi modoka.

3. M1 Shredder

m1-assault-breacher-vehicle-united-states.jpg

M1 Shredder yakorewe gusimbura M1 Grizzly. Mu gihe ibifaru bikoreshwa mu kugaba ibitero, Shredder yakorewe gusukura amayira kuko yangiza ikintu cyose kiri mu nzira yayo. Nubwo iriho imbunda ya machine gun n’irasa ibisasu by’imyotsi Shredder ikoreshwa cyane nk’umusada ikaba ishobora kwiruka ibirometero 43 mu Isaha.

4. M2 Bradley Fighting Vehicle

m2-m3-bradley-fighting-vehicle-08.jpg

Hari ubwoko butandukanye bwa Bradley Fighting Vehicle (BFV), ariko izagenewe ubutumwa bwo kurwana zigaragaraho imbunda ya mm 25 Bushmaster na misile zimenagura imitamenwa. Ubu bwoko butwara abasirikare bagera ku 10 icyarimwe, ikagira n’umuvuduko wa kilometero 35 mu isaha. BFV ipima toni zigera kuri 35,5 kandi inywa amajerekani 155 y’amavuta.

5. AAv7 Amphibious Assault Vehicle

aav7-amphibious-assault-vehicle-03-1024x683.jpg

Ibikorwa byo mu nyanja bijyana ingabo ku butaka no ku nyanja, kandi AAV7 niyo modoka yo kugabisha ibitero ishoboye byombi. Ishobora gutwara abakozi batatu n’abamarine 25, iyi modoka ishobora gukora ibirometero bigera kuri 32 by’inyanja cyangwa ibirometero bisaga 480 ku butaka. Iba iriho machine gun ya mm 25 ya Bushmaster, imbunda irasa grenade ya 40 mm, na M2HB .50-Calibre, ikoreshwa mu gukingira ingabo. Ku mihanda ya kaburimbo, ishobora no kugera ku muvuduko wo hejuru wa kilometero 72 mu isaha.

6. M109A7 tank

m109a7.jpg

Itsinda ry’ingabo z’Amerika zikoresha ibimodoka by’imitamenwa ku rugamba (ABCT) ryishingikirije izo mu bwoko bwa M109A6 Paladin ziriho imbunda irasa ibisasu bya missiles ya Howitzer mu myaka ibarirwa muri za mirongo, ariko mu 2014 BAE Systems izikora irushaho kuzongererwa ubushobozi bw’urugamba havamo M109A7.

7. Avenger Weapon System

avenger-003.jpg

Iyo Ingabo zikeneye kwirinda ibitero byo mu kirere ziri mu nzira, Avenger niyo yitabazwa. Iyi iba ifite missiles zigera ku munani zo mu bwoko bwa Stinger zishobora guhanura za kajugujugu cyangwa izindi ndege z’intambara zigendera bugufi bibaye ngombwa. Ubushobozi bwayo bwo gutahura no kurasa irimo kugenda ni bumwe mu mwihariko wayo w’ingenzi. Boeing yakoreye ubu bwoko bw’intwaro igisirikare kugeza mu mpera z’ikinyacumi gishize, itangira kuzikorera Igisirikare cya Misiri mu 2008.

8. M88 Hercules Recovery Vehicle

m88a2-003.jpg

M88A2 Hercules Recovery Vehicle yigeze kugaragara irimbura igishusho kinini cya Saddam Hussein muri Irak, ikaba ari imashini ya gisirikare igenda. Ishobora gukurura toni 70, kandi igera ku muvuduko wa kilometero 48 mu isaha.

Izindi:

9. Buffalo Clearance Vehicle

buffalo-mprc-vehicle-005.jpg

10. Global HET

globalhet_2_hr.jpg

11. Black Night Transformer

black-night-transformer.jpg

Nubwo Black Night Transformer itaratangira gukoreshwa, iyi modoka ifite n’ubushobozi bwo kuguruka igira umuvuduko ugera kuri kilometero 112 mu isaha ku butaka, ndetse no kuguruka kugeza ku hutumburuke bwa Kilometero zisaga 3. Iki gitekerezo cyatangijwe mu mwaka wa 2012, kitezweho koroshya akazi mu kugeza ibikoresho bya gisirikare ahakenewe hose.

12. M-ATV Assault

matv_assault_p7a1640_p2_10x8_cmyk.jpg

13. M1A2 Abrams Main Battle Tank

m1a2-abrams-battle-tank.jpg

14. LVSR Wrecker

lvsr_wrecker_2_hr.jpg

15. Cougar 6×6

cougar-6x6-mrap-09.jpg

16. CAMEL MRAP

camel-mrap-vehicle-united-states.jpg

17. M142 HIMARS

mfc-himars-main.jpg

18. M9 Armored Combat Earthmover

m9-earthmover-001.jpg

19. Oshkosh MMRS Demonstrator

mmrs.jpg

20. P-19R Aircraft Firefighter

p-19r.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ibimodoka by’intambara by’akataraboneka bitunzwe n’Igisirikare cya Amerika – Amafoto
    Ibyo bakora byose barata igihe cyabo. Izo modoka zose barazikora kugira ngo bice abantu, kuko kwica inyamaswa imwe muri parc bihanwa n’amategeko mpuzamahanga kandi Aho wajya hose urakurikiranwa.Ariko kwica umuntu byo biremewe, inyamaswa ihabwa agaciro kurusha umuntu. Amafrw yose ashorwa mu bitwaro kirimbuzi, aramutse ashowe mu gufasha abantu, buri muntu we ku isi yarya neza inshuro ashaka zose ku munsi, yaba mu nzu nziza cyane n’ibindi ashaka byose yabibona. Ariko bahitamo kuyashora mu kurimbura inyoko muntu. Vuba aha, Imana igiye kuza kurimbura ibyo bitwaro byose. Ibyo wabisoma muri Zaburi 46: 8,9. Kandi izazana n’ubwami bwayo hano ku isi buyitegeke, ariko buzabanza burimbura ubwa kimuntu bwose. Ibyo wabisoma muri Daniel 2:44 no mu Byahishuwe 19: 17, 18

  2. Ibimodoka by’intambara by’akataraboneka bitunzwe n’Igisirikare cya Amerika – Amafoto
    Ibyo bakora byose barata igihe cyabo. Izo modoka zose barazikora kugira ngo bice abantu, kuko kwica inyamaswa imwe muri parc bihanwa n’amategeko mpuzamahanga kandi Aho wajya hose urakurikiranwa.Ariko kwica umuntu byo biremewe, inyamaswa ihabwa agaciro kurusha umuntu. Amafrw yose ashorwa mu bitwaro kirimbuzi, aramutse ashowe mu gufasha abantu, buri muntu we ku isi yarya neza inshuro ashaka zose ku munsi, yaba mu nzu nziza cyane n’ibindi ashaka byose yabibona. Ariko bahitamo kuyashora mu kurimbura inyoko muntu. Vuba aha, Imana igiye kuza kurimbura ibyo bitwaro byose. Ibyo wabisoma muri Zaburi 46: 8,9. Kandi izazana n’ubwami bwayo hano ku isi buyitegeke, ariko buzabanza burimbura ubwa kimuntu bwose. Ibyo wabisoma muri Daniel 2:44 no mu Byahishuwe 19: 17, 18

  3. Ibimodoka by’intambara by’akataraboneka bitunzwe n’Igisirikare cya Amerika – Amafoto
    Ibyo bakora byose barata igihe cyabo. Izo modoka zose barazikora kugira ngo bice abantu, kuko kwica inyamaswa imwe muri parc bihanwa n’amategeko mpuzamahanga kandi Aho wajya hose urakurikiranwa.Ariko kwica umuntu byo biremewe, inyamaswa ihabwa agaciro kurusha umuntu. Amafrw yose ashorwa mu bitwaro kirimbuzi, aramutse ashowe mu gufasha abantu, buri muntu we ku isi yarya neza inshuro ashaka zose ku munsi, yaba mu nzu nziza cyane n’ibindi ashaka byose yabibona. Ariko bahitamo kuyashora mu kurimbura inyoko muntu. Vuba aha, Imana igiye kuza kurimbura ibyo bitwaro byose. Ibyo wabisoma muri Zaburi 46: 8,9. Kandi izazana n’ubwami bwayo hano ku isi buyitegeke, ariko buzabanza burimbura ubwa kimuntu bwose. Ibyo wabisoma muri Daniel 2:44 no mu Byahishuwe 19: 17, 18

  4. Ibimodoka by’intambara by’akataraboneka bitunzwe n’Igisirikare cya Amerika – Amafoto
    Ibyo bakora byose barata igihe cyabo. Izo modoka zose barazikora kugira ngo bice abantu, kuko kwica inyamaswa imwe muri parc bihanwa n’amategeko mpuzamahanga kandi Aho wajya hose urakurikiranwa.Ariko kwica umuntu byo biremewe, inyamaswa ihabwa agaciro kurusha umuntu. Amafrw yose ashorwa mu bitwaro kirimbuzi, aramutse ashowe mu gufasha abantu, buri muntu we ku isi yarya neza inshuro ashaka zose ku munsi, yaba mu nzu nziza cyane n’ibindi ashaka byose yabibona. Ariko bahitamo kuyashora mu kurimbura inyoko muntu. Vuba aha, Imana igiye kuza kurimbura ibyo bitwaro byose. Ibyo wabisoma muri Zaburi 46: 8,9. Kandi izazana n’ubwami bwayo hano ku isi buyitegeke, ariko buzabanza burimbura ubwa kimuntu bwose. Ibyo wabisoma muri Daniel 2:44 no mu Byahishuwe 19: 17, 18

  5. Ibimodoka by’intambara by’akataraboneka bitunzwe n’Igisirikare cya Amerika – Amafoto
    Ibyo bakora byose barata igihe cyabo. Izo modoka zose barazikora kugira ngo bice abantu, kuko kwica inyamaswa imwe muri parc bihanwa n’amategeko mpuzamahanga kandi Aho wajya hose urakurikiranwa.Ariko kwica umuntu byo biremewe, inyamaswa ihabwa agaciro kurusha umuntu. Amafrw yose ashorwa mu bitwaro kirimbuzi, aramutse ashowe mu gufasha abantu, buri muntu we ku isi yarya neza inshuro ashaka zose ku munsi, yaba mu nzu nziza cyane n’ibindi ashaka byose yabibona. Ariko bahitamo kuyashora mu kurimbura inyoko muntu. Vuba aha, Imana igiye kuza kurimbura ibyo bitwaro byose. Ibyo wabisoma muri Zaburi 46: 8,9. Kandi izazana n’ubwami bwayo hano ku isi buyitegeke, ariko buzabanza burimbura ubwa kimuntu bwose. Ibyo wabisoma muri Daniel 2:44 no mu Byahishuwe 19: 17, 18

  6. Ibimodoka by’intambara by’akataraboneka bitunzwe n’Igisirikare cya Amerika – Amafoto
    Ibyo bakora byose barata igihe cyabo. Izo modoka zose barazikora kugira ngo bice abantu, kuko kwica inyamaswa imwe muri parc bihanwa n’amategeko mpuzamahanga kandi Aho wajya hose urakurikiranwa.Ariko kwica umuntu byo biremewe, inyamaswa ihabwa agaciro kurusha umuntu. Amafrw yose ashorwa mu bitwaro kirimbuzi, aramutse ashowe mu gufasha abantu, buri muntu we ku isi yarya neza inshuro ashaka zose ku munsi, yaba mu nzu nziza cyane n’ibindi ashaka byose yabibona. Ariko bahitamo kuyashora mu kurimbura inyoko muntu. Vuba aha, Imana igiye kuza kurimbura ibyo bitwaro byose. Ibyo wabisoma muri Zaburi 46: 8,9. Kandi izazana n’ubwami bwayo hano ku isi buyitegeke, ariko buzabanza burimbura ubwa kimuntu bwose. Ibyo wabisoma muri Daniel 2:44 no mu Byahishuwe 19: 17, 18

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *