Iyo umugore n’umugabo babana si ko bose baba bahuza ku byifuzo by’uko umwe yifuza ko undi yitwara, mu gihe abagabo mu mitwe yabo akenshi haba hibereyemo amafaranga n’iterambere, abagore bo usanga buri kantu kose bagatekerezaho, bakanagaha agaciro, dore ibintu umugore buri gihe aba yifuza ku mugabo we, umuntu ni mugari ariko hari bimwe mu bishoboka:
1.Akazi keza n’umushahara ushimishije
Nubwo umugore we yaba adakora, buri gihe aba yifuza ko umugabo we akora ahantu heza, hamuhesha ishema ndetse akanabona agashahara kamufasha kwirarira mu bandi bagabo.
2.Isuku no kugaragara neza mu bandi
Umugore aba yifuza ko umugabo we yagaragara neza kurusha abandi mu ruhame, yambaye imyenda isa neza, amavuta ahumura ndetse akanambara n’imyenda ijyanye n’igihe, inajyanye n’ibyo agiyemo.
3.Umubiri wubakitse
Abagore banezezwa no kubona abagabo babo mu twenda tubagaragaza imiterere y’igice cyo hejuru, akambara umupira cyangwa ishati by’utubodi, iyo afite igituza gishushanya 3, ku bwe aba yumva anyuzwe, umugabo ufite imbaraga, mbese ufite igitinyiro mu bandi.
4.Umugabo uva ku izima
Nta mugore wifuza umugabo udatsimburwa ku ijambo, mu makosa agasaba imbabazi kandi nawe akaba azi kuzitanga.
5.Kuba nyiri inshingano
Ba bagabo bahunga inshingano usanga abagore babita “Mugabombwa”, mu gihe umugabo agaragaza ko ari nyir’urugo umugore arabimwubahira, ariko iyo ahunga inshingano, kaba kabaye, arasuzugurwa akabura ijambo iwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
6.Imishinga ibyara inyungu
Abagore banezezwa n’abagabo bahorana udushya tuganisha ku iterambere, kudutegura no kudushyira mu bikorwa, kuko hari abiyemera ku magambo igihe kibikorwa cyagera bati cwe.
7.kugira akanya ko kuruhuka
Umugabo uva ku wa mbere agasoza ku cyumweru atararuhuka, we aba abikora afite icyo ashaka kugeraho ariko umugore we aba yumva akeneye ko aruhuka, bakagira akanya ko kuganira no ku rugo rwabo, akabonana n’abana, bagasohoka, bakajyana gusenga, mu birori n’ubukwe batumiwemo,…
8.Urukundo no kunoza amabanga y’urugo
Nubwo wajya gutuza umugore wawe ku kwezi ariko nta rukundo umufitiye cyangwa umugaragariza, ntiyanyurwa, ikindi umugore utitabwaho yiga imico mibi yo kurarikira abandi, niyo mpamvu umugabo aba agomba kuzuza neza inshingano nk’umugabo zo mu buriri ndetse no ku meza.
9.Kubaha abo mu miryango
Umugore aba yifuza ko umugabo we aha agaciro abantu bo mu muryango we, akenshi usanga abantu bahabwa ijambo cyane mu rugo ari abantu baturutse ku muryango w’umugore, niyo mpamvu aba anashaka ko umugabo we anabubaha.
10.Ubuyobozi
Iteka ryose umugore aba ashaka ko umugabo we aba umuyobozi mu bintu bitandukanye, akavuga ijambo ahagarariye abandi, … biramunyura kuko aba yumva ari ishema kuri we, umugabo we ari umuntu uri hejuru y’abandi,ufite ibyubahiro, ufite ubwenge bwinshi unategura ejo hazaza h’umuryango wabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com



2 Responses
Ibintu 10 abagore baba bifuza ku bagabo babo
Ndabasuhuje ndi mumurenge wa cyanzarwe ndabakurikiye kubwa makuru mutugezaho mukomerezaho murakoze mujye mutubwirira abasore na bakobwa bajya bakora imibonano mpuzabitsina ko atari byiza kubikora batarasangana kuko byazabakururira no murupfu vuba unambarizengo ese imana iramutse ije guhemba no guhana ahari yabahembera uwo murimo cg se yawubahanira igiqe cyo kwihana kira cyahari bashatse bagarukira imana kuko iracyicaye kuntebe yimbabazi mugire umugoroba mwiza
Ibintu 10 abagore baba bifuza ku bagabo babo
Ndabasuhuje ndi mumurenge wa cyanzarwe ndabakurikiye kubwa makuru mutugezaho mukomerezaho murakoze mujye mutubwirira abasore na bakobwa bajya bakora imibonano mpuzabitsina ko atari byiza kubikora batarasangana kuko byazabakururira no murupfu vuba unambarizengo ese imana iramutse ije guhemba no guhana ahari yabahembera uwo murimo cg se yawubahanira igiqe cyo kwihana kira cyahari bashatse bagarukira imana kuko iracyicaye kuntebe yimbabazi mugire umugoroba mwiza