N’ubwo abakobwa mu miterere yabo badakunda guhita berekana amarangamutima n’aho bahagaze mu rukundo,iyo barwinjiyemo neza nibo usanga rwatwaye cyane. Hari ibintu rero abakobwa mu rukundo baba bashaka ko umuhungu amenya ndetse akabibakorera. Ibi bintu bihora mu ndoto ,ibitekerezo by’abakobwa benshi ndetse hafi ya bose bari mu rukundo(Bafite abahungu bakundana).

1.Kumubwira ko muzarushinga
Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ubukwe bwe:Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n’umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk’abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.
2.Guhora umubwira ko umukunda
Nubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t’aime fort,biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n’uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.
3.Kumusohokana
Nubwo ubukungu bw’abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n’abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

4.Kumugenera impano
Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n’ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n’umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana. Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y’abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko ntagahunda ndetse n’urukundo agufitiye.
5.Kumujyana mu birori
Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo kubakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mubukwe watumiwemo ndetse niba waranamwemereye kuzakubera mama w’abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamenye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.
6.Kumwereka ababyeyi
Ibi ahanini bikorwa n’abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Nibwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n’umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by’ukuri mujyane umwereke abababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n’uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n’inshuti zawe.
7 . kumusetsa ariko bidakabije Igihe umukobwa arikumwe n’umusore bakundana, iteka ntaba yifuza guhora abona umukunzi we acecetse cyane cyangwa se aganya,ahubwo yifuza ko yamusesetsa akamubwira udukuru tumwe na tumwe dusekeje ariko akirinda kujya asubiramo utwo yamubwiye, ikindi kandi akagira rutangira ntamusetse birenze kuko ibirenze urugero byose biba bibi.

8. kumushimira Ni byiza ko buri kantu kose umukobwa akoreye umusore bakundana amushimira kuko bimwereka ko igihe cyose uba umuzirikana kandi ko uba umwitayeho.iyo utamushimiye yibwira ko haba hari undi mukobwa uba utekereza bityo bikamubabaza .
9 .kwirinda ku muha ingero z’umukobwa mwatandukanye Sibyiza ko umukobwa mukundana umubwira ibyo umukobwa mwakundanye mbere ye yagukoreraga. kuko bituma agira ipfunwe akumva ko ibyo yakora byose atanganya cyangwa ngo abikore neza nk’uko uwo wamubanjirije yabikoraga.
10. kumubwira ko ntawe umuruta Ni byiza ko umusore wese abwira umukunzi we ko nta we umuruta kabone naho haba hari ikizungerezi abona hafi aho.ibyo bituma y’igirira ikizere akumva ko aguhagije ntahandi umusore ashobora kujya amusize.Si byiza kandi kuba urikumwe n’umukobwa mukundana ngo nihagira undi ubacaho uhindukire umurebe cyangwa ngo uvuge ko ari mwiza,ahubwo ibyiza ugomba gukomeza ushimangira ko umukunzi wawe nta n’umwe umuruta.
Mu bushakashakashatsi nakoze ni ibi nabashije kubona. Bashiki bacu batubwira niba hari ibyo nibagiwe cyangwa nibehsyeho. Abahungu nabo bazi gutereta byo kurwego rwo hejuru batubwira ibyo tugomba kongeramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com



2 Responses
Ibintu 10 umukobwa wese yifuza ko umuhungu bakundana yamukorera
Murakoze cyane kuduha ibitekerezo kuru kundo
Ibintu 10 umukobwa wese yifuza ko umuhungu bakundana yamukorera
Murakoze cyane kuduha ibitekerezo kuru kundo