Umunyapolitiki Moïse Chapwe Katumbi, asanga hari ibintu bitatu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakora igakemura burundu ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwayo uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, kuri ubu ni umwe mu bakandida bamaze kwemeza ko bazahatana na Perezida Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Congo Kinshasa irateganya kujya mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu gihe ikibazo cy’umutekano muke cyugarije uburasirazuba bwayo kiri mu biyiraje ishinga.
Aha mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo ndetse n’iya Ituri harabarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 120, irimo n’uwa M23 umaze umwaka wongeye kubura imirwano hagati yawo n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Kuva iyi mirwano isubukuwe, Leta ya Congo yakunze gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwongeye kuzahura uriya mutwe Ingabo zayo zari zaratsinze mu myaka 10 ishize; ndetse ibyo birego igenda ibyenyegeza kenshi mu mahanga isaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano.
Ku ruhande rwa Katumbi cyakora cyo ngo ibi birego ndetse n’amarira RDC ikomeje gusuka si byo bizatuma yigobotora ikibazo cy’umutekano muke imaranye imyaka myinshi.
Mu kiganiro uyu mukandida w’ishyaka Ensemble Pour la Republique aheruka kugirana na Bloomberg, yavuze ko gahunda RDC ikomeje yo kugereka amakosa ku Rwanda nta mumaro izigera izana.
Ku bwe, “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye kuba igihugu kiyubashye kandi cyubashywe.”
Katumbi yavuze ko kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibashe gusohoka mu bibazo byayibanye akarande hari ibintu bitatu by’ingenzi ikwiye kwitaho, by’umwihariko “Igisirikare”.
Yagize ati: “Icya mbere ni uguha RDC Igisirikare gifite ibikoresho bihagije, gihembwa neza kandi kiyobowe neza. Ntabwo twakongera kubaho ku bw’impuhwe z’imitwe yitwaje intwaro.”
Moïse Katumbi kandi yanenze gahunda Perezida Tshisekedi yafashe yo kwitabaza Ingabo za EAC kugira ngo zize kumufasha guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje uburasirazuba bw’igihugu cye, ashimangira ko nta musaruro yatanga.
Kubwe, “igisubizo cy’ibibazo bya Congo kizava mu banye-Congo ubwabo, kandi ku mwanya wa mbere hari ingabo zigomba kurwana ku rugamba zifite umurava.”
Uyu mugabo usanzwe ari umuherwe ukomeye yavuze ko ikindi cyafasha Congo kwigobotora biriya bibazo ari uko abayituye baba umwe.
Yakomeje agira ati: “Amacakubiri yacu ndetse n’intonganya biduca intege. Amakimbirane menshi cyane ari gucamo igihugu cyacu ibice.”
Katumbi yavuze ko mu gihe Congo yaba ishoboye kubaka igisirikare cyayo ndetse abayituye bakaba umwe, nta kabuza ko “yahita igira ubushobozi bwo kubaka bundi bushya dipolomasi yayo ari na yo yayifasha kubana neza n’abaturanyi bayo.”
Yunzemo ko ibi ari byo bizatuma RDC iba igihugu cyizewe kandi cyubashywe.



5 Responses
Ibintu 3 byafasha RDC kwigobotora imitwe irimo M23 mu mboni za Moïse Katumbi
Njye ndakumva rwose niwoe muyoboz nyawe kuko ibintu byama cakubiri byany nibyobitez uwomutekano muke muvugango aba sabanyagihugu nibavaha bagende kand ahomubavana ariwabo buriwes akurura yishira kudakunda igihugukwany nibyobiteza akaduruvayi.
Ibintu 3 byafasha RDC kwigobotora imitwe irimo M23 mu mboni za Moïse Katumbi
Vedaste! Menya Katumbi Moise uwo ariwe nibwo umenya aho avana ibyo avuga. Ise ni umugereki w’umuyuda waje gupfusha uwo bashakanye akaza kubana n’umukozi we (boyese) ariwe babyaranye Katumbi. Urumva ko ubunyekongo bwe bukemangwa. Muri 2018 yashatse kwiyamamaza ariko uwahoze ari perezida wa Kongo Kabila, aramukumira kubera ko yabanje kuza i Kigali guhesha umugisha Perezida Kagame na Moi Ibrahim ngo bamufashe gufata ubutegetsi. Ikindi nacyo abanyekongo bitsisaho nuko umugore wa Katumbi ari umunyarwandakazi. Ngo ni nayo mpamvu yirinda kwamagana U Rwanda iyo rushyizwe mu majwi mu gutera Kongo. Urumva nk’uwo bamutora?
Ibintu 3 byafasha RDC kwigobotora imitwe irimo M23 mu mboni za Moïse Katumbi
Nyakubahwa katumbi arimukuvuga biriya ngo ubumwe ngo gukundigyihugu! nawe ubwe uwamushira kubutegetsi byamunanira, icambere agombakumenya nuko mubibazo kongo ifite ibitergwa namabuye yagaciro ifite, nibamwibukaneza uwari president wa ZAIRE mobutu yahaye abazungu 48h00 ngobave mugihugu, intambara yahise ikurikiraho mwarabyiboneye nyamara mbereyaho umutekano wariwose, gusa icoduhurizaho nukwubak ‘Igisilikare.(s)
Ibintu 3 byafasha RDC kwigobotora imitwe irimo M23 mu mboni za Moïse Katumbi
UBUNDI IYO UTIYUBASHYE, NTWUNDI UKUBAHA NIBYO KATUMBI YAVUZE.CYABITAMA NEZA NEZA ARANGIJE IGIHUGU AKIGURISHA NABACANSHURO NGO BAJE KUMURWANIRIRA?uBU SE BABOHOJE HEHE, AHUBWO NTIBARI GUKUBITWA NA M23?REKA ABANYEKONGO BAZICYO BAKORA BAKIKWEREKE, GUSA NUKO HABAYEMO UBWITONZI, NUBUSHISHOZI UBU BABA BAGEZE KURE.REBA UBUKENE UTEJE MU GIHUGU, ABENEGIHUGU BARASHONJE, BARIRUKA BURI MUNSI KUBERA CYABITAMA, KANDI AMARIRA KATUMBI YAVUZE NIMIBOROGO YABATURAGE AZAKUGARUKE, URAHA ABANYAMAHANGA IBIROMBE NGO BACUKURE UKAGIRANGO NUBUTAKA BWA SO, SO WANYU CY NYOKO, BURIYA NUBWIGIHUGU SI UBWAWE.ABASILIKARE WABAZE UBICISHA, UBAFUNGA UZI UBWENGE AKAGUCIKA AKIGIRA MUBAZI UBWENGE ARIBO M23 REKA BAZAGARUKA BAKWEREKE RERO.ARIKO CYABITAMA WE NUROKOKA IYI NTAMBARA UZAREBE UMUNTU UZI UBWENGE AKWIGISHE KUBANA, UZAREBE UMUNYABWENGE AKWIGISHE”ETHIQUE)NTAYO UZI PE KANDI NIBYO KO UTIZE SE, NIBA WARANIZE BYAKUBEREYE UBUSA.
Ibintu 3 byafasha RDC kwigobotora imitwe irimo M23 mu mboni za Moïse Katumbi
Nifuza umukunzi, umukobwa ukuze mu mutwe, utijena, udakinisha urukundo, udategera abandi amaboko, wumva neza ubwuzuzanye, utgendera mu kigare, wigirira icyizere. Ni bigushishikaje, +250781535600 (message, call, WhatsApp)