Ibintu 3 byatuma uhorana amenyo y’urwererane

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abantu benshi bibaza icyo bakora kugirango barengere amenyo yabo yahindanye kandi badasiba kuyoza. Bakabona hari ibara rigenda riza ku menyo yabo, urubuga, www.bwiza.com, nyuma yo kuganira n’abaganga banyuranye ndetse no gusoma ibitabo binyuranye by’ubuzima, yabazaniye igisubizo, hari icyo wakora amenyo yawe agasubirana ibara ryayo ry’umwimerere, ibara ry’umweru.
maxresdefault
Menya n’ibi.
Usanzwe ukoresha umuti w’amenyo nka colgate n’iyindi isanzwe. Birumvikana ko ukoresha uburoso ariko wirinde ko uburoso bwawe burenza nibuza amezi atatu. Gira akamenyero ko kurya imbuto n’imboga, bigira umumaro ukomeye wo kwongera ubudahangarwa mu mubiri, amenyo nayo agahorana ubuzima bwiza.
Kandi igihe cyose umaze gufungura usabwe guhita woza amenyo n’ururimi. Abaganga bose twaganiriye bavuga ko igihe utakwirengagiza kwoza amenyo ari mu gitondo na nimugoroba ugiye kuryama, kirazira kuryamana ibiryo mu kanwa.
tooth-brush
Dore ibikoresho wakwiyegereza

  1. Indimu,
  2. Umunyu cyangwa bicarbonate de soude
  3. Ikara .
  4. Vinegre

1.Indimu
Kubera acide yifitemo, ndetse by’umwihariko na vitabine C, indimu nayo ifite ubushobozi bwo koza no gukesha amenyo cyane, ndetse ikarwanya impumuro mbi mu kanwa. Kurwanya impumuro mbi indimu ibikesha vitamin C yifitemo. Inafasha kandi kurwanya indwara z’amenyo nko kubora no kwangirika kundi gutandukanye. Iyo umutobe w’indimu uwuvanze na Bicarbonate de soude (iboneka muri pharmacie) cyangwa umunyu usanzwe wo mu gikoni, ukabyogesha amenyo uba ubonye impinduka mu gihe cy’icyumweru ku menyo yawe.

  1. Ikara risanzwe

Hariho ibihugu byinshi cyane twavuga nk’igihugu cy’Ubuhinde aho ikara rikoreshwa cyane mu koza amenyo. Nta ngaruka n’imwe ikara rigira ku buzima bw’umuntu cyane ko hari n’amakara akoreshwa mu kwivura indwara zitandukanye.
Ushobora gukoresha ikara uko ryakabaye cyangwa se ukariskyamo agafu maze ukogesha amenyo ukoresheje uburoso.
3.Vinegre:
Ogesha amenyo yawe Vinegre: Ibi bizatuma ugira amenyo yererana, kandi mu kanwa kawe ntampumuro mbi izaba irimo. Ufata incuro imwe ya vinegre ukavanga n’incuro ebyiri z’amazi, ubundi ukaba aribyo ukoresha, nka kwakundi twavuze ku ndimu, ukoza amenyo yawe; ubikore nko mu gihe kigeze byibura umunota umwe ni ukuvuga amasegonda 60.
teeth
Byaragaragaye ko hariho imiti mu bihugu byateye imbere bakoresha kugirango amenyo ahore ari urwererane, ariko ikagira ingaruka ku buzima bwa muntu, hariho n’imashini kabuhariwe zoza amenyo, ariko byose bisaba akayabo k’amafaranga nyamara igisubizo tugifite hafi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
KAYIGANA Victor @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *