Ibintu 5 binezeza abagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko bivugwa mu mvugo izimije kandi yiyubashye, ni ugutera akabariro, abagore rero hari ibibanezeza muri iki gikorwa ku buryo yumva akunze umugabo we ndetse buri iteka agahora yifuza ko yamuhora iruhande.
1.Guteteshwa: Mbere y’uko umugore yinjira mu gikorwa cy’akabariro nyirizina aba yifuza ko ateteshwa, utugambo twiza umubwira n’utundi ushobora kumukorera dutuma yirirwana umuneza, mukajya kugera ku buriri yumva amasaha yatinze, iki gihe nta kabuza umubiri we uba wakwiteguye neza, n’imibonano ikamunyura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2.Kurangiza: Ibyo wakora byose, nubwo waba wamuzaniye impano ihenze ite, nubwo yaba aryamye ku gitanda gihenze gute, icyo nakubwira cyo nuko umugore utewe akabariro ntarangire asigarana agahinda, ashobora kutabikwereka ariko muri we uba umuteye umunabi, asigarana umunaniro n’ibyiyumviro byinshi bishobora gutuma aguca inyuma, ariko iyo arangije ni naho uzasanga ahise akubwira merci, urakoze, ndagukunda, akakuryama mu gatuza,…
3.Udushya: Nk’uko no mu buzima busanzwe umugore aba yifuza ko umugabo we azana udushya, no mu buriri aba yifuza ko umwereka agashya, mwereke ko hari akandi gapozisiyo (position) uzi kamufasha kunezerwa cyane kurusha n’iyo mibonano, ukabasha kuvumbura ahandi wamukora hakamuryohera, utugambo twiza utari usanzwe umubwira,…
4.Ibanga ryo kunyazwa: Hagendewe ku muco Nyarwanda rusangiye n’ibihugu by’ibituranyi nka Uganda, Burundi, abagore benshi bakunda guterwa akabariro bakanyazwa, bakazana icyiswe Amavangingo, birabanyura cyane, yego bose ntibabikunda kuko hari ababifata nk’umwanda ariko abenshi birabanyura, kuko nabyo biri mu bituma n’abagabo bishima ndetse nabo ubwabo imibonano ikabanyura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
5.Gushimwa: Umugore akunda umugabo umushima, umurata ubwiza, nawe rero mugabo niba urimo gutera akabariro ushaka kunezerwa gerageza ubwire umugore wawe ko ari mwiza, ko ari ikibasumba, ko akunyuze, ko ateye neza, umubiri we urimo kugukurura cyane,… ibyo byose bimwinjira mu matwi maze nawe akakunezeza kakahava agakora ibishoboka byose ukanyurwa.
Izi nama tuzitanga zigenewe abashakanye cyangwa abari mu nzira yo kurushinga, rubyiruko mwirinde kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi kuko bibangiriza ubuzima mutwara inda mutateguye no kwandura ibirwara birimo SIDA, imitezi,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *