Abanyamuryango n’abafatanyabikorwa ba NATO, batinya ko u Burusiya bushobora gutera bunyuze ku butaka, bakomeje gushyigikira Kiev bohereza muri Ukraine izindi ngabo n’ibikoresho bya gisirikare.
Ihuriro rivuga ko iki gikorwa cyaryo ari igisubizo cy’ukuntu u Burusiya nabwo bukomeje kongera ingabo n’ibikoresho ku mupaka wa Ukraine.
Moscou ivuga ko ibikorwa byayo ari ngombwa kugira ngo yizere umutekano w’igihugu kandi ishinja NATO guhungabanya umutekano w’akarere.
Hano hari ibintu bitanu ugomba kumenya ku biri kuba ubu n’ibishobora gukurikiraho nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Kubera iki hari amakimbirane ?
Ukraine, yari mu bwami bugari bw’u Burusiya mu binyejana byinshi mbere yo kuba Repubulika y’Abasoviyeti, yabonye ubwigenge ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukaga mu 1991. Yatangiye kugenda isenya umurage w’ubwami bw’u Burusiya kandi itangira kugirana umubano n’uburengerazuba.

Icyemezo cyafashwe na Viktor Yanukovych wari Perezida wa Ukraine gishingiye ku Burusiya, cyo kwanga amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ahubwo agahitamo gushyigikira umubano wa hafi na Moscou, cyatumye haduka imyigaragambyo ikomeye yamuvanye ku butegetsi yabyaye ikiswe Impinduramatwara ya Ukraine mu 2014.
U Burusiya ntibwabyihanganiye bwasubije uko kwiyegereza u Burayi kwa Ukraine bwigarurira Intara ya Crimea nyuma yo gutera inkunga inyeshyamba zaharaniraga ko iyi ntara yiganjemo abavuga Ikirusiya igengwa n’u Burusiya.
Ukraine n’Uburengerazuba bashinje u Burusiya kohereza ingabo n’intwaro kugira ngo bushyigikire inyeshyamba, ariko Moscou yarabihakanye, ivuga ko Abarusiya bifatanije n’abitandukanije na Ukraine ari abakorerabushake.
Ku bwa Ukraine, abantu barenga 14.000 bapfiriye mu mirwano yashenye Donbas, umujyi uherereye mu burasirazuba.

Ku ruhande rwayo, Moscou yanenze cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abafatanyabikorwa bazo ba NATO kuba barahaye Ukraine intwaro ndetse no gukora imyitozo ihuriweho, ivuga ko ibikorwa nk’ibi bishishikariza Abanya-Ukraine kugerageza kwigarurira uturere twigaruriwe n’inyeshyamba ku ngufu.
Byongeye kandi, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze kenshi ko icyifuzo cya Ukraine cyo kwinjira muri NATO ari ukurenga umurongo utukura, anagaragaza impungenge z’umugambi wa bamwe mu banyamuryango ba NATO wo gushinga ibigo by’imyitozo ya gisirikare muri Ukraine. Ibi ngo bizatuma bashinga ikirenge cya gisirikare muri kariya karere n’ubwo Ukraine itakwinjira muri NATO.
U Burusiya burashaka iki ?
Aha ahubwo umuntu yavuga icyo u Burusiya budashaka. U Burusiya ntibushaka Ukraine muri NATO, kandi bwavuze kenshi mu rutonde rw’ibyo busabwa by’umutekano byohererejwe Amerika mu Kuboza gushize. Mu byo busaba harimo guhagarika imyitozo iyo ari yo yose ya NATO hafi y’umupaka w’u Burusiya.
Moscou iracyategereje igisubizo, ariko nyirantarengwa zayo nyinshi zagiye zirengagizwa n’uburengerazuba. U Burusiya kandi burashaka ko NATO yava mu Burayi bw’i Burasirazuba.
Muri icyo gihe, Putin yavuze ko u Burusiya budashaka ko NATO ikomeza gusatira uburasirazuba bw’u Burayi no “kuhohereza intwaro zidutera ubwoba hafi y’ubutaka bw’u Burusiya”.

Putin yahaye uburengerazuba amahirwe yo kugirana ibiganiro bifatika kuri iki kibazo, yongeraho ko Moscou idakeneye gusa guhumurizwa mu magambo, ahubwo ko ari “ikeneye guhabwa icyizere binyuze mu mategeko”.
Kugirango Ukraine yinjire muri NATO bizasaba guhabwa umugisha n’ibihugu 30 bigize uyu muryango.
Ese Ukraine izinjira muri NATO?
Ukraine ntabwo ari umunyamuryango wa NATO, ariko irashaka kubamo. Ifatwa ariko nk’umufatanyabikorwa w’umuryango.
NATO ivuga ko mbere yo gufatwa nk’umunyamuryango, Ukraine igomba kurandura burundu ibibangamira indangagaciro z’uburengerazuba nka ruswa.
Mu Kuboza, umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yanze icyifuzo cy’u Burusiya cyo gukuraho amasezerano yo muri 2008 yijeje Ukraine ko umunsi umwe izaba umunyamuryango.

Stoltenberg akomeza avuga ko igihe nikigera cyo gusuzuma iki kibazo, u Burusiya butazashobora guhagarika kwinjira kwa Ukraine mu muryango.
Abasesenguzi ariko bavuga ko abafatanyabikorwa ba NATO, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, badashaka kwagura ibirindiro byabo bya gisirikare muri aka karere no kurushaho guhungabanya umubano wabo na Moscou.
Mu gihe umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko ashyigikiye ubunyamuryango bwa Ukraine muri NATO, Perezida Joe Biden we ntiyasobanuye neza aho ahagaze kuri iki kibazo.
Ese koko intambara irashoboka?
Uburengerazuba burashinja u Burusiya kurunda ingabo 100.000 ku mupaka wa Ukraine, bwitegura gutera umuturanyi w’uburengerazuba.

Biden avuga ko “bahurije hamwe” ku buryo bwo guhangana n’u Burusiya. Pentagon yeteguye ingabo 8.500 zakoherezwa mu Burayi bw’iburasirazuba igihe byaba ngombwa, kandi NATO ivuga ko iri kohereza amato n’indege kugira ngo birinde umutekano w’akarere.
Umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov, yavuze ko ibyo bikorwa bikomeza kongera umwuka mubi.
Yatangarije abanyamakuru ati: “Amerika ikomeje kongera umwuka mubi.” Ati: “Turakurikirana ibyo bikorwa by’Amerika n’impungenge nyinshi.”
U Burusiya bwo, burahakana ko buteganya gutera Ukraine kandi bushinja Uburengerazuba ko bukabiriza ibintu.

Ntiharamenyekana niba intambara izaduka hagati y’ibihugu byombi ariko bamwe mu basesenguzi bavuga ko u Burusiya bushobora gufata Ukraine mu ntsinzi yihuse, kugirango bwongere imbaraga mu biganiro byakurikira ahazaza bijyanye no kwaguka kwa NATO no kongera ijambo ryayo.
Ati: “Ntekereza ko icyo u Burusiya na Vladimir Putin bazaba nyuma bizaba ari ugutsinda ingabo za Ukraine ku rugamba, bakagiha gutsindwa kwa gisirikare gusebeje Abanya-Ukraine kandi mu buryo butera impungenge ko gushyigikirwa Ukraine ifite guturutse ku nshuti zayo zo mu Burengerazuba, Amerika n’u Bwongereza, bidahagije ”, ibi bikaba byavuzwe na Samir Puri, umunyeshuri mukuru mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku ngamba.
Haba iki u Burusiya buteye Ukraine?
Ibihugu by’iburengerazuba byijeje inkunga Ukraine, nk’aho Amerika n’u Bwongereza byatanze intwaro, mu gihe u Budage buteganya kohereza inkunga y’ubuvuzi mu kwezi gutaha igizwe n’ivuriro ryakoreshwa ku rugamba ariko ntibuzohereza ibikoresho bya gisirikare.

Havuzwe kandi ibihano byinshi bigamije guhana Moscou. Ku mugaragaro, ibihugu by’Amerika n’u Burayi byasezeranije guhana u Burusiya mu buryo bw’amafaranga kuruta mbere Putin naramuka yohereje igisirikare cye muri Ukraine. Abayobozi batanze ibisobanuro bike, ariko, bavuga ko ari byiza gukomeza gutuma Putin ashidikanya.
Gukura u Burusiya muri sisitemu y’imari ya SWIFT, ikura amafaranga muri banki ajya mu yindi banki ku Isi yose, byaba ari imwe mu ntambwe zikomeye z’ibihano by’amafaranga bashobora gutera, byakwangiza ubukungu bw’u Burusiya ako kanya kandi mu gihe kirekire.
Iki cyemezo gishobora guhagarika u Burusiya mu bucuruzi mpuzamahanga bw’imari, harimo inyungu mpuzamahanga ziva mu bicuruzwa bya peteroli na gaze, bingana na 40% by’amafaranga yinjira mu gihugu.
Amerika kandi ifite imwe mu ntwaro zikomeye z’amafaranga yarwanya Putin aramutse ateye Ukraine, yo kubuza u Burusiya kugera ku idorari ry’Abanyamerika.
Amadolari aracyiganje mu bikorwa by’ubukungu ku Isi yose, hamwe na trillioni z’amadorari zizenguruka mu Isi buri munsi.
Hanyuma, Amerika irimo gutekereza kugenzura ibyoherezwa mu mahanga, ku buryo u Burusiya bwahagarikirwa ikoranabuhanga rihambaye butumiza, bwifashisha mu ndege zitwara abagenzi n’iz’intambara no muri telefone zigendanwa.



2 Responses
Ibintu 5 ukwiye kumenya ku biri kuba n’ibishobora kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya
Narinziko abanyafrica aribo bakunda imirwano none nabazungu nuko! Yewe intambara zizarangira aruko YESU agarutse pe!
Ibintu 5 ukwiye kumenya ku biri kuba n’ibishobora kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya
Narinziko abanyafrica aribo bakunda imirwano none nabazungu nuko! Yewe intambara zizarangira aruko YESU agarutse pe!