Ibintu 6 Tshisekedi yasezeranyije abanye-Congo mu myaka 5 iri imbere

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahaye abaturage b’igihugu cye amasezerano atandatu y’ibyo agomba kubakorera mu myaka itanu iri imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama ni bwo Tshisekedi yarahiriye kuyobora RDC muri manda ye ya kabiri izamara imyaka itanu.

Ni umuhango wabereye muri Stade des Martyrs i Kinshasa, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo ba Perezida b’ibihugu 18 bya Afurika.

Tshisekedi mu ijambo yavuze nyuma yo kurahira; yashimiye abanye-Congo bamugiriye icyizere bakamwemerera ko abayobora muri manda ya kabiri.

Yavuze ko azi neza imihangayiko bafite; abasezeranya ko mu myaka itanu iri imbere hari ibintu bitandatu by’ingenzi azibandaho.

Muri byo harimo: -Guhanga imirimo myinshi by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko;

-Kurinda agaciro k’ifaranga rya Congo biciye mu guhindura ibipimo by’ivunjisha;

-Kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo;

-Gukomeza guteza imbere ubukungu;

-Gufasha abaturage kurushaho kubona serivisi z’ibanze ndetse no gushimangira imitangire ya serivisi zihabwa abaturage.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ibintu 6 Tshisekedi yasezeranyije abanye-Congo mu myaka 5 iri imbere
    Ibi byose se ntibyazambye uhari uzakora iki se ngo bishoboke, ngwino wirire ubundi imyaka 5 nishira wigendere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *