Ibintu by’ingenzi wakora kuri murandasi (Internet) bikakugirira umumaro mu buzima

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho murandasi (internet) itangiriye gukoreshwa, ubu ifite ubushobozi bubiri ari bwo “gutuma umuntu atakaza umwanya” no “gutuma umuntu abyaza umusaruro igihe abonye” bitewe n’ibyo aba ahakorera. Hari abakoresha imbuga mu buryo bw’ibiganiro gusa, abandi bakazikoresha bashaka kunguka ubumenyi mu ngeri zitandukanye.

Muri izi mbuga zo kuganiriraho, twavuga cyane “imbuga nkoranyambaga” nka Facebook, Whatsapp, Twitter, Instagram n’izindi. Izo gushakiraho amakuru harimo Google binyuze muri “Google Search”, Yahoo, Amazon… bitewe n’ubwoko bw’amakuru ukeneye.

Ikibazo kinini kigaragara ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, usanga umuntu akoresha uru rubuga iminsi yose aganira. Ntibivuze ko kuganira ari bibi ariko kubiha umwanya ugasiga uw’ibindi ni cyo cy’ingenzi cyane mu buzima.

Hari n’abakoresha za Instagram na Twitter bashaka kugaragaza amafoto yabo y’ibihe banyuramo. Ibi na byo si bibi ariko ntibitware umwanya wawe wose. Byaba byiza kurushaho ugiye ufata umwanya ugasura imbuga zitandukanye; ukamenya amakuru mu ngeri zitandukanye.

Nyuma y’ibyo tumaze kubona haruguru, ibi ni iby’ingenzi wakora kuri murandasi, bikakugirira umumaro ubwawe na rubanda. Byakugira umuntu utandukanye; ugishwa inama ndetse ukagira uruhare mu iterambere aho riva rikagera.

  1. Menya amakuru agezweho

Binyuze ku mbuga zitandukanye, hafi ya zose wakura kuri Google, ushobora kumenya amakuru agezweho mu gihugu cyawe ndetse no mu mahanga. Ibi bigufasha kumenya aho iterambere ry’igihugu rigeze ndetse ukamenya gahunda zigenewe umuturage. Hari n’imbuga z’ibigo bya leta na minisiteri, ziba ziriho ubutumwa n’amakuru agenewe abaturage. Nyuma yo kumenya izo gahunda, watanga ibitekerezo byawe.

  1. Irinde gukoresha urubuga rumwe

Kugira ngo ugire ubumenyi butandukanye nk’ubw’ikoranabuhanga, ubuzima, politiki, ubukungu… bisaba ko usura imbuga zitandukanye. Hari imbuga zizwiho umwihariko w’ingeri maze kuvuga haruguru, wazisura ukagira icyo uhavana cyakugirira umumaro na rubanda.

  1. Iyungure ubumenyi

Kuri murandasi hari amoko atandukanye y’ibitabo n’inyandiko bijyanye n’amanateka, ubukungu, ikoranabuhanga ndetse n’izindi ngeri; byanditswe n’abahanga batandukanye kuri iyi isi. Ibi bitabo bidufasha kumenya imibereho n’ubumenyi bw’abandi bantu, bikadufasha mu mibereho yacu.

  1. Kuganira n’inshuti ni ingenzi

Kuganira n’inshuti ku mbuga nkoranyambaga na cyo ni ikintu cy’ingenzi. Ubu ni uburyo bw’itumanaho n’ubusabane bwazanywe na murandasi, aho abantu ibihumbi bashobora kuganira; bitandukanye na mbere ubwo byasabaga ko abantu baganira amaso ku maso gusa. Izi nshuti zaguha amakuru meza yubaka ariko na none hari n’izakuroha mu ruzi. Icya mbere ni ugushishoza, ukamenya icyo uwo muganira agamije. Ariko nk’uko nabivuze haruguru, irinde kubiharira igihe cyose.

  1. Imyidagaduro

Mu rwego rwo kuruhuka, hari imbuga wasangaho indirimbo zaba mu mashusho cyangwa amajwi gusa, utuvidewo dusekeje(Comedies) n’amafilimi. Ariko na none byumve unabirebe wibuke ko haba harimo amasomo akugenewe nkawe ubireba cyangwa ubyumva.

  1. Gushaka akazi

Kuri murandasi, hari imbuga ziranga akazi ku bantu bagashaka ariko ni byiza cyane kureba ku zitanga amakuru yo gihugu kugira ngo twizere ukuri kwayo. Buri wese n’ibyo yize, yakwisanga kuri izi mbuga. Kuri izi mbuga kandi haba hari amakuru y’amahugurwa, amashuri ashaka abanyeshuri cyane cyane kaminuza zo hanze n’amatangazo ku bashaka kwimenyereza(internship).

Hari ibindi wakora nko gukora urubuga rwawe(blog) kugira ngo usangize bagenzi bawe ubumenyi n’amakuru, ariko si buri wese ufite ubushobozi n’ubumenyi bwo kuzifungura. Ibi bigufasha gufunguka mu mutwe ndetse bikagufasha kugira umusanzu utanga muri rubanda no mu iterambere ry’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *