Bwiza

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byagabweho igitero

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 27 Ugushyingo 2026 saa 05:48
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byagabweho igitero

1521905

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, Agence France-Presse (AFP), byibasiwe n’igitero cy’ikoranabuhanga (Cyberattack), bituma gifunga by’agateganyo urubuga rwa AFP Forum rwifashishwa n’abakiriya mu gushakisha no gukuramo amakuru n’amafoto.

Ubuyobozi bwa AFP bwatangaje ko icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, ahagana saa 07:30 z’ijoro ku isaha y’u Rwanda.

Bwavuze ko inzobere mu by’ikoranabuhanga zahise zitabara kugira ngo zihagarike icyo gitero, urubuga ruvanwaho mu rwego rwo gukumira ingaruka zishobora kwiyongera. Iperereza ku cyabiteye n’ababigizemo uruhare rirakomeje.

AFP yatangaje ko iri gushakira abakiriya bayo ubundi buryo bwo kubona amakuru mu gihe urubuga rwayo rukomeje kuba rudakora.

Ibi bibaye mu gihe u Bufaransa bwihanangirije ko bugenda buhura n’ibitero by’ikoranabuhanga ku rwego rutigeze rubaho. Vincent Strubel, ushinzwe umutekano w’ikoranabuhanga muri icyo gihugu, yasabye ubufatanye mu kongera ubushobozi bwo guhangana na byo.

Iki gitero gikurikiye ibindi byibasiye ibigo n’inzego zitandukanye mu Burayi, birimo FIFA, na yo iherutse kwemeza ko yibasiwe n’igitero cyatumye abantu batabyemerewe babona amakuru bwite n’ay’ubucuruzi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.