Bwiza

RDC: Ibitero bya FARDC i Katogota byiciwemo abantu abandi barahunga

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 27 Ugushyingo 2026 saa 12:59
RDC: Ibitero bya FARDC i Katogota byiciwemo abantu abandi barahunga

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 27 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine za mu gitondo (10:00 a.m.), ihuriro ry'ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero icyarimwe ahitwa Mayamoto n’i Rupango, muri Zone ya Katogota, ku muhanda wa 5 (RN5).
‎
Ibi bitero nk'uko bigaragara mu itangazo rya FRN, byakozwe n’ingabo zirwanira ku butaka zifashishije intwaro ziremereye, byaguyemo abantu kandi bituma abaturage benshi bahunga ingo zabo, ibyo bikaba byarushijeho kuzambya ikibazo cy’umutekano n’imibereho y’abaturage muri ako gace, isanzwe iteye inkeke.
‎
‎Ihuriro "Front pour la Refondation de la Nation" (FRN) mu itangazo ryaryo ryamenyesheje abanyagihugu n'amahanga ko amakimbirane akomeje gufata intera.
‎
‎Iri huriro ryongera gushimangira rishikamye, ko ridashobora gukomeza kwihanganira ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu bikomeje gukorerwa abaturage ba Congo mu gihe amahanga yicecekeye, ibyo bikaba ari ukwirengagiza inshingano zayo.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.